00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aho yaciye! Ibimenyetso bigaragaza ko Jennifer Lopez na Ben Affleck bafitanye ubumwe budasanzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 17 batandukanye, Jennifer Lopez na Ben Affleck bakongera kunga ubumwe muri uyu mwaka bakomeje kugaragaza ko badafitanye umubano usanzwe ahubwo ko ushobora gushibukamo urukundo mu minsi ya vuba.

Aba bombi basigaye bahorana, bagendana kenshi nk’uko PageSix yandikirwa muri Amerika ibitangaza. Iki kinyamakuru cyanditse ko amakuru cyakuye mu nshuti z’aba bombi za hafi noneho yo avuga ko basigaye bajyana no mu myitozo ngororamubiri.

Umwe mu babiboneye n’amaso yagize ati “Bose baheruka kujya muri iyo myitozo. Batandukanyijwe n’ab’abatoza. Mbere yo gutandukanywa wabonaga buri wese arebana mugenzi we amaso y’urukundo, mbese bari mu rukundo nta kabuza.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bombi bari kumwe kuri 1 Hotel muri South Beach.

Nyuma yo kuva aho bahise bajyana ahitwa Anatomy Gym muri Miami Beach aba ariho bakorera imyitozo, Jennifer akanatera imbaraga abandi bakobwa bafite imyaka ingana n’iye inshuro ebyiri kwihata gukora imyitozo ngo bagaragare neza.

People iheruka gutangaza ko Jennifer Lopez yishimiye cyane kongera gusubirana na Ben Affleck. Mu makuru yakuye mu nshuti za hafi ze yagize ati “We na Ben bavugana buri munsi. Biragaragara ko Jennifer Lopez yishimye cyane ndetse akaba ashimishijwe n’ahazaza he.”

Ibyo gusubukura urukundo rw’umukinnyi w’icyamamare muri Sinema i Hollywood, Benjamin Géza Affleck-Boldt [Ben Affleck] n’umuririmbyi Jennifer Lopez byatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uku kwezi.

Icyo gihe aba bombi bagaragaye bari kumwe ahitwa Big Sky Resort muri Leta ya Montana iri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bari bari kumwe ndetse TMZ yatangaje ko hari abababonye bahuje urugwiro mu buryo bukomeye.

Bivugwa ko baje kuva muri Montana berekeza mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, nyuma bahita bafata imodoka bajyana mu rugo kwa Jennifer Lopez ahitwa Bel Air.

Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”. Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana. Buri umwe yagiye agira abandi bakunzi ndetse aranabyara.

Uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare, Jennifer Lopez yavuzwe mu nkuru z’urukundo nyuma yaho ku wa 15 Mata yari yatandukanye n’uwari umugabo we Alex Rodriguez bavuga ko bagiye kubana nk’inshuti zisanzwe.

Jennifer Lopez w’imyaka 51 na Rodriguez wahoze akina Baseball bari bamaze imyaka irenga ibiri babana nk’umugabo n’umugore ndetse bose bahuye nyuma yo gutandukana n’abo bari barashakanye mbere.

Jennifer afite abana babiri b’impanga b’imyaka 12, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Marc Anthony. Uyu mugore yakoze ubukwe n’abakinnyi ba filime babiri ari bo Ojani Noa mu 1997 batandukana nyuma y’umwaka umwe na Cris Judd bakoze ubukwe mu 2001 bagatandukana hashize igihe gito. Nyuma yaje gukundana Ben Affleck ariko baza gutandukana batamaranye kabiri. Yanakundanye n’umuririmbyi Marc Anthony batandukana mu 2014.

Ben Affleck w’imyaka 48 na we yakundanye n’abarimo Jennifer Garner banabyaranye abana barimo Violet Affleck, Samuel Garner Affleck na Seraphina Rose Elizabeth Affleck.

Muri Mutarama uyu mwaka Ben Affleck yatandukanye na Ana Celia de Armas Caso [Ana de Armas] ukomoka muri Cuba umaze igihe yamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Amerika ndetse no muri Espagne.

Jennifer Lopez na Ben Affleck bakundanye mu myaka 17 ishize
Jennifer Lopez na Ben Affleck bafotowe ubwo bajyanaga muri gym
Bajijishije Jennifer abanza kugenda wenyine ariko atazi ko yatahuwe n'abanyamakuru bamugenze runono
Mu ntangiro z'uku kwezi Jennifer Lopez na Ben Affleck bagaragaye bari kumwe bikekwa ko bongeye gukundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .