TMC yasubukuye iby’umuziki asohora indirimbo yise ‘Uwantwaye’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Mata 2021 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC mu itsinda rya Dream Boys, nyuma yo kujya gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasubukuye ibikorwa bya muzika asohora indirimbo nshya yise ‘Uwantwaye’.

Iyi ndirimbo uyu muhanzi yasohoye yayishyize kuri shene nshya ya Youtube yahanze, nyuma y’uko iya Dream Boys yari ahuriyeho na Nemeye Platini yo uyu muhanzi yamaze kuyigira iye bwite.

‘Uwantwaye’ ni indirimbo ya mbere TMC yikoranye nyuma yo kuva mu itsinda rya Dream Boys, akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwigayo no gushakirayo ubuzima.

Aha uyu muhanzi yahahuriye na Lick Lick umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi wanakoranye igihe kinini na Dream Boys.

Uyu mugabo ni nawe wakoreye TMC indirimbo ye ya mbere asohoye kuva yajya muri Amerika, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Sam Kent.

TMC usigaye atuye mu Mujyi wa Columbia, yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2020 arangije Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu (Masters) mu byo gucunga no kugenzura imishinga.

Uyu muhanzi wageze muri Amerika yifuza kwiga ‘Doctorat’ yasanze bitoroshye, ahitamo gusubira mu Cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko ari kwiga Data Sciences muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

TMC kuri ubu ari gukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .