00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Ingabire yerekeje muri Puerto Rico mu irushanwa rya Miss World (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Aherekejwe n’abamubanjirije, Miss Ingabire Grace yerekeje muri Puerto Rico aho yitabiriye irushanwa rya Miss World rizasozwa ku wa 16 Ukuboza 2021.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 nibwo Miss Ingabire yahagurutse i Kigali yerekeza Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege uyu mukobwa yari aherekejwe n’Igisonga cya kabiri cye, Umutoni Witness n’abandi bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda barimo Miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan na Iradukunda Lilian.

Miss Ingabire yerekeje muri Puerto Rico asangayo abandi bakobwa bazahatana batangiye kugerayo kuva ku wa 18 Ugushyingo 2021.

Mbere y’uko ava mu Rwanda, Miss Ingabire yasabye Abanyarwanda kumutiza amaboko kugira ngo azitware neza mu Irushanwa rya Miss World 2021 rihuriramo abakobwa b’uburanga begukanye amakamba mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Uyu mukobwa yavuze ko azagerageza kwitwara neza kugira ngo arebe ko yakwegukana intsinzi.

Miss Ingabire yahishuye ko yagize igihe gihagije cyo kuganira na bakuru be bamubanjirije mu irushanwa rya Miss World 2021, ahamya ko impanuro bamuhaye zizamubera impamba yo kwitwara neza muri iri rushanwa.

Zimwe mu nama bagenzi bamugiriye yagarutseho harimo kutagira ubwoba, kugerageza kubana neza n’abandi ndetse no guharanira kwitwara neza muri buri mwitozo azahabwa muri Miss World 2021.

Miss Ingabire ubwo yari yerekeje muri Puerto Rico
Ba Nyampinga mu myaka itandukanye bari baherekeje Ingabire Grace, uhereye ibumoso; Iradukunda Lilian,Ingabire Grace, Nimwiza Meghan na Iradukunda Elsa
Umutoni Witness wabaye Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda, yari yaherekeje Miss Ingabire Grace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .