Kwamamaza

‘Agatako’ yazamuye Chameleone mu bihembo bikomeye muri Afurika

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 09:48' na Munyengabe Murungi Sabin


Ibihembo bikomeye muri Afurika , All Africa Music Awards (AFRIMA) bigiye gutangwa ku nshuro yayo ya gatatu, bihataniwe n’abahanzi bakunzwe mu nguni zose za Afurika gusa abo mu Rwanda ntibariho usibye indirimbo ‘Agatako’ Chameleone yagize iturufu.

Rickie Pius Rukabuza wiyise Deejay Pius, asigaye aririmba ku giti cye nyuma y’isenyuka ry’itsinda yashinze rya Two4Real. Agatako, niyo ndirimbo ya mbere Dj Pius yashyize hanze ari wenyine nyuma yo gutandukana na mugenzi we TK Aidan.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Uganda mu buryo bw’amajwi, Dj Pius yayifatanyije na Chameleone. Yatunganyijwe na Producer Paddy Man[wakoze Valu Valu ya Jose Chameleone] naho amashusho atunganyirizwa i Kigali na Producer Meddy Saleh.

‘Agatako’ yacuranzwe bikomeye kuri Trace Urban, MTV Base n’izindi shene za Televiziyo zikomeye muri Afurika. Niyo yatumye Chameleone yibona ku rutonde rw’abahanzi bagomba gutoranywamo uwahize abandi muri Afurika y’Uburazirazuba mu bihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA).

Ibihembo bya All Africa Music Awards bizatangirwa muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos hagati y’itariki ya 4 na 6 Ugushyingo 2016.

Mu byiciro bigera kuri 20 bahataniwe uyu mwaka, abahanzi nyarwanda ntibibonyeho gusa Uganda ifitemo Eddy Kenzo, Bebe Cool, Cindy Sanyu, Juliana Kanyomozi, Irene Ntale, Navio na Jose Chameleone[wafashijwe n’indirimbo ‘Agatako’].

Jose Chameleone ari mu cyiciro cya ‘Best Male Artiste in East Africa’ abikesha indirimbo “Agatako”. Ahatanye n’abahanzi barimo Ali Kiba, Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Bebe Cool na Navio.

Dj Pius yabwiye IGIHE ko yabivuganyeho n’abateguye irushanwa bamusobanura impamvu iyi ndirimbo yanditswe kuri Chameleone muri AFRIMA Awards mu gihe atari we wayiririmbye.

Ati “Indirimbo ‘Agatako’ irimo, iranditswe kuri Chameleone ariko ntabwo ariyo ihatanye, habayemo kudasobanukirwa kw’abantu. Narasobanuje neza bambwira ko impamvu bayishyizemo ko ari yo yatumye Chameleone akundwa cyane muri uyu mwaka, nta yindi ndirimbo yakoze, niyo yonyine kandi koko yamugaragaje neza muri Afurika.”

Yongeyeho ati “….nta gushidikanya nyine, birumvikana cyane Agatako niyo yatumye Chameleone abona iriya nomination. Barebaga umuhanzi wakunzwe bakanajyanisha n’indirimbo afite yamenyekanye cyane, nta yindi afite uretse Agatako’, yaramufashije cyane.”

Yavuze ko nta kibazo na gito iyi ndirimbo izateza mu kugabana inyungu hagati ye na Chameleone kuko ibikorwa byose ijyamo impande zombie ziba zabyumvikanyeho mu buryo bunoze.

Agatako yafashije Chameleone kongera kuboneka mu bahatanira AFRIMA 2016
Muri 2015, Chameleone yahawe igihembo cya AFRIMA nk'umuhanzi mwiza wahize abandi mu kwandika indirimbo muri Afurika

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved