Agahinda k’umukobwa wakorewe irondaruhu ku kabyiniro ka Cocobean i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2018 saa 11:03
Yasuwe :
2 0

Uyauya, umukobwa wo muri Zimbabwe yateje impaka biturutse ku kibazo cyavutse ubwo yangirwaga kwinjira mu kabyiniro ka Cocobean kari mu duharawe cyane mu Mujyi wa Kigali.

Uyauya [ukoresha @justDumo kuri Twitter] akomoka muri Zimbabwe akaba umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu. Yaje gusura u Rwanda avuye i Nairobi; yanditse kuri uru rubuga ko yagiriye ibihe byiza i Kigali ariko mu mpera z’icyumweru gishize yarashaririwe.

Uyu mukobwa yatanze ubuhamya bwateye benshi agahinda ubwo yagarukaga ku kaga yahuye nako ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018 ubwo yagiye kwidagadurira mu kabyiniro ka Cocobean ku Kacyiru akangirwa kwinjira ‘kubera ko afite ubumuga bw’uruhu’[albino].

Yavuze ko byamuteye agahinda gutoranywa mu bandi akangirwa kwinjira mu kabyiniro kubera imiterere y’uruhu rwe. Yagize ati “ Nagize uwa Gatandatu mwiza kugeza ubwo Cocobean yanyangiye kwinjira mu kabyiniro kuko mfite ubumuga bw’uruhu[Albino].”

Uyauya yakomeje avuga ko bakimara kumunena yahise abwira inshuti ze batakambira abasore b’ibigango barinda umutekano muri aka kabyiniro biba ntibamureba n’irihumye, binginze ubuyobozi bwa Cocobean nabwo ngo bikomeza kuba iby’ubusa.

Yavuze ko akimara guhabwa akato yahisemo gutaha atishimanye n’inshuti ze gusa akemeza ko yashegeshwe cyane no kuba baramubwiye ngo ‘najye aho bamukeneye’.

Yagize ati “Nagize inshuti nziza, bagerageje kuvugana n’abashinzwe umutekano[bouncers], twahamagaye ubuyobozi[bwa Cocobean] ubwo twari tukiva aho buratubwira ngo tugaruke tuvugane, twarabikoze. Tugeze ku muryango twabwiwe ko twajya aho badukeneye.”

Uyauya yakomeje agira ati “Ibi byatumye nibaza uko byagendekeye umuntu wahawe aka kato bwa mbere kuri Cocobean. Mugiriye impuhwe. Nizere ko yari atekanye kandi ko yari aherekejwe n’inshuti nziza akimara kuhava.”

Uyu mukobwa yakomeje kwandika amagambo arimo uburakari bwinshi no kugaragaza ko bidakwiye na gato ko hagira ikiremwamuntu kinenwa ndetse agasaba ko ‘abica abafite ubumuga bw’uruhu babihagarika’.

Mu babonye gutakamba kwa Uyauya harimo Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye wabwiye uyu mukobwa ati “Urakoze kugaragaza iki kibazo Uyauya. Tugiye kugikurikirana.”

Ubuyobozi bwa Cocobean bwasohoye itangazo ryisegura kuri Uyauya biciye kuri Twitter aho bashimangiye ko iyi restaurant iha ikaze abantu bose nta kurobanura ndetse ko badaheza abantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Mu kwisegura, ubuyobozi bwa Cocobean bwagize buti “Umuntu wese ahawe ikaze mu kwishimira serivisi zacu, ntabwo duheza abafite ubumuga bw’uruhu. Ubu turi kubikurikirana kugira ngo uwabigizemo uruhare abihanirwe no kwirinda ko bitazasubira ukundi. Tukwiseguyeho ku bihe wanyuzemo @justDumo.”

Ikibazo cya Uyauya cyarakaje benshi ndetse ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bashimangiye ko akabyiniro ka Cocobean gakunze kugira ibibazo by’ivangura mu bakiriya bakagana.

Uyauya yemeza ko yanenwe n'abakozi ba Cocobean

Uwitwa Bizimungu Julius yavuze ko abazungu batoneshwa muri aka kabyiniro ndetse agaragaza uburyo nk’umwirabura ashobora kwangirwa kwinjiramo aryozwa ko yambaye inkweto zifunguye nyamara umuzungu wambaye atyo we akakiranwa yabombi.

Yagize ati “Ivangura muri aka kabyiniro rirahari. Ni ahantu umuzungu yemererwa kwinjira yambaye sandals nyamara umwirabura akangirwa. Birababaje.”

Andereya Nyanya yunzemo agira ati “Byambayeho mu ijoro ryo ku itariki 16 Gashyantare. Aho bigeze, kuba umucakara kuri Cocobean ni amahitamo.”

Mu bakwirakwije ubutumwa bw’agahinda Uyauya yahuye nako kubera uburyo yanenwe kuri Cocobean, benshi bagaragaje ko aka kabyiniro karyozwa ibyo kakoze ndetse byaba ngombwa kagafungwa kubera uburyo gatambamira uburenganzira bwa muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza