00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda k’abari baratumiye Bruce Melodie i Burundi, bamenye ko agiye kujyayo abaciye inyuma

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie yamaze gutangaza ko agiye kuzenguruka Isi mu bitaramo bizabera mu bihugu binyuranye. Nyuma yo kubona iyi gahunda abari baramutumiye i Burundi mu 2018 baguye mu kantu babonye ko agiye kujyayo abaciye inyuma.

Mu mpera za 2018 ni bwo hamenyakanye amakuru y’uko Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli cyagombaga kubera mu Mujyi wa Bujumbura tariki 25 Ukuboza.

Bitewe n’ibibazo by’umutekano wari utaramera neza i Burundi, Bruce Melodie yafashe icyemezo cyo kutajya gutaramirayo, ntiyanasubiza ‘Avance’ yari yahawe ku mafaranga yari guhembwa.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ubwo abari bateguye iki gitaramo bumvaga ko uyu muhanzi agiye kujya i Burundi, batekerezaga ko wenda bakumvikana bagasubukura umushinga bari bafitanye.

Icyakora ngo si ko byagenze kuko ubwo bageragezaga kumwegera ngo bavugane, yababwiye ko yiteguye kubasubiza amafaranga bari baramuhaye kuko yapanze izindi gahunda.

Abari bateguye iki gitaramo bemera ko nubwo ari uburenganzira bwe gufata iki cyemezo, ariko nk’umuntu uzi ibibazo byabayeho n’igihombo byabateje yagombaga kubegera bakaganira hakarebwa niba batakongera gukorana.

Uwaduhaye amakuru uri mu ikipe yari yatumiye Bruce Melodie, yagize ati “Bruce Melodie ni umuhanzi mwiza buri wese yakwifuza gukorana nawe, ariko nanone nk’umuntu twari twagerageje kwegera tukanahuza gahunda ariko ntikunde, akaba azi neza igihombo twagize, nibaza ko ari twe yari kubanza kubaza niba tugifite gahunda yo kumutumira.”

Bakomeje bavuga ko bari biteguye kugirana ibiganiro n’uyu muhanzi ku buryo anifuje ko bongera amafaranga ku yo ari bumvikanye babikora ariko bakareba niba igikorwa bari baratekereje cyo kumutumira i Burundi cyakunda aho kubabwira ko azabasubiza amafaranga amaranye imyaka itatu.

Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi ahereye muri Afurika, aho azataramira mu bihugu nka Kenya n’u Burundi, i Burayi agataramira mu Bubiligi n’u Bufaransa ndetse no muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo ariko bamaze gutangaza ko hari gahunda yo kuzenguruka Isi, nta makuru menshi yatangajwe kuri ibi bitaramo bya Bruce Melodie, yaba igihe bizatangirira ndetse n’ibihugu uko bizakurikirana.

Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi
Igitaramo Bruce Melodie yari yatumiwemo mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .