00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adele yahishuye byinshi kuri album ye nshya, anakomoza ku itandukana rye n’umugabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umwongereza Adele Laurie Blue Adkins wamenyekanye nka Adele, yemeje ko ari mu rukundo rushya anakomoza ku mugabo baherutse gutandukana mu mategeko.

Uyu muhanzikazi w’icyamamare yabigarutseho mu kiganiro yahaye British Vogue cyagiye hanze kuri uyu wa Kane. Agaragaza ko indirimbo ye nshya yise ‘Easy on Me’ iri kuri album ye nshya ifite aho ihuriye n’umugabo batandukanye.

Adele watandukanye na Simon Konecki bafitanye umwana w’imyaka umunani mu ntangiro z’uyu mwaka yavuze ko iyi album abantu bakwiriye kuyumva, kandi bakumva uruhande rwe.

Ati “Natekerezaga ko izaba ivuga ku itandukana ryanjye n’umugabo ariko siko biri neza na none. Gusa iyo ndirimbo izajya hanze ku wa 15 Ukwakira nise ‘Easy on Me’ , yo nicyo izaba ivugaho. Ubu ndisobanuye[…]Numva iyi album ari ukwiyangiza, hanyuma ukongera ugasubiza amaso inyuma ukigaragaza ariko ndumva niteguye. Ndashaka rwose ko abantu bumva uruhande rwanjye rw’inkuru iki gihe. ”

Iyi album y’uyu muhanzikazi izaba ari iya kane ntabwo izina ryayo cyangwa se amatariki azayishyirira hanze biramenyekana.

Uyu mugore yavuze ko umuhungu we yabyaranye n’umugabo batandukanye ahorana ibibazo byinshi ku cyatumye batandukana ndetse bikaba byaratumye ahimba indirimbo kuri album azamusubirizamo.

Ati “Iyo izaba ivuga ku byabaye nashakaga kuyishyira kuri album mu buryo bwo kwereka Angelo[umuhungu we] icyo mwitezeho mu gihe azaba afite uwo bakundana, yaba umugore cyangwa umugabo. Nyuma yo gutandukana n’umugabo mfite ibintu byinshi. Hari icyuho kinini cyo kuzuza.”

Abajijwe icyatumye atandukana n’umugabo mu gusubiza yagize ati “Ntabwo byari byiza kuri njye. Ntabwo nashakaga kuzarangiza meze nk’abantu benshi nzi. Ntabwo nababaye ariko nari kuba mubi iyo ntishyira imbere.”

Adele yateguje ko album ye nshya izagaragaza undi muntu mushya abantu benshi batari barigeze babona kuva yatangira kumenyekana mu muziki.

Uyu muririmbyi mu minsi ishize yagaragaje ko ari mu rukundo n’umugabo witwa Rich Paul uzwi cyane muri Basketball , akaba ashinzwe kureberera inyungu z’ibyamamare bitandukanye muri uwo mukino birimo na LeBron James.

Yemeje ko uyu mugabo koko bakundana ndetse akaba yaraje mbere y’uko se apfa muri Gicurasi uyu mwaka, avuga ko kandi yishimiye urukundo rwabo.

Ati “ Yego turakundana. Turishimye cyane. Ni umuntu udasanzwe. Arashimishije. Arasobanutse.”

Guhera muri Nyakanga aba bombi byatangiye guhwihwiswa ko bakundana nyuma yo kujyana kureba umukino muri NBA.

Muri Kanama Adele w’imyaka 33 na Rich Paul ufite 39 babonywe bari gusangira ibya nijoro ahitwa West Hollywood muri California.

Adele yari yarigeze kubana na Simon Konecki, ndetse bafitanye umwana w’imyaka umunani witwa Angelo. Muri Werurwe uyu mwaka nibwo aba bombi batandukanye byemewe n’amategeko. Bari barasezeranye kubana akaramata mu 2016.

Adele ni umuhanzikazi w’Umwongereza wamenyekanye mu kuririmba injyana nka Pop, R&B, Blue-eyed soul na Pop-soul. Yamamaye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka ‘ Rolling in the Deep’, ‘Someone like You’, ‘Hello’, ‘Set Fire On the Rain’ n’izindi.

Adele n'umukunzi we mushya bamaze iminsi mu bihe byiza
Adele ni umwe mu bahanzikazi bakomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .