00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Adele yagaragaje umusore bacuditse muri iyi minsi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Adele Laurie Blue Adkins wamenyekanye nka Adele yagaragaje ko ari mu rukundo n’umugabo witwa Rich Paul uzwi cyane muri Basketball , akaba ashinzwe kureberera inyungu z’ibyamamare bitandukanye muri uwo mukino birimo na LeBron James.

Pagesix yatangaje ko uyu mugore mu mafoto yashyize kuri Instagram agakurikizaho umutima arimo n’iyo ari kumwe n’uyu mukunzi we, yafashwe ubwo aba bombi bari mu bukwe bwa Anthony Davis n’umugore we Marlen P.

Guhera muri Nyakanga aba bombi byatangiye guhwihwiswa ko bakundana nyuma yo kujyana kureba umukino muri NBA. Icyo gihe, umwe mu bantu ba hafi babo yabwiye Pagesix ko bakundana bya nyabyo.

Muri Kanama Adele w’imyaka 33 na Rich Paul ufite 39 babonywe bari gusangira ibya nijoro ahitwa West Hollywood muri California.

Adele yari yarigeze gukundana na Simon Konecki, ndetse bafitanye umwana w’imyaka umunani witwa Angelo. Muri Werurwe uyu mwaka nibwo aba bombi batandukanye byemewe n’amategeko. Bari barasezeranye kubana akaramata mu 2016.

Adele ni umuhanzikazi w’Umwongereza wamenyekanye mu kuririmba injyana nka Pop, R&B, Blue-eyed soul na Pop-soul. Yamamaye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka ‘ Rolling in the Deep’, ‘Someone like You’, ‘Hello’, ‘Set Fire On the Rain’ n’izindi.

Adele n'umukunzi we mushya bamaze iminsi mu bihe byiza
Adele ni umwe mu bahanzikazi bakomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .