00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo mu muryango wa Kim Kardashian bagiye kugaragara mu kiganiro gishya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gufata umwanzuro wo guhagarika ikiganiro ‘Keep up with The Kardashians’ cyanyuraga kuri E! cyakorwaga n’abo mu muryango w’aba-Kardashians wa Kim Kardashian, uyu muryango uri gufata amashusho y’ikindi kiganiro gishya.
TMZ yatangaje ko uyu muryango uri kwitegura ikiganiro gishya nacyo kiri mu mujyo w’iki bari basanganywe cyavugaga ku buzima bwabo bwite. Iki kiganiro biteganyijwe ko kizajya gica kuri Hulu Tv.
Kim Kardashian n’abavandimwe be Khloé Kardashian na Kourtney Kardashian (...)

Nyuma yo gufata umwanzuro wo guhagarika ikiganiro ‘Keep up with The Kardashians’ cyanyuraga kuri E! cyakorwaga n’abo mu muryango w’aba-Kardashians wa Kim Kardashian, uyu muryango uri gufata amashusho y’ikindi kiganiro gishya.

TMZ yatangaje ko uyu muryango uri kwitegura ikiganiro gishya nacyo kiri mu mujyo w’iki bari basanganywe cyavugaga ku buzima bwabo bwite. Iki kiganiro biteganyijwe ko kizajya gica kuri Hulu Tv.

Kim Kardashian n’abavandimwe be Khloé Kardashian na Kourtney Kardashian bagiye ahitwa Malibu kuri uyu wa Kabiri gufata amashusho y’iki kiganiro gishya. Uretse ibyo, mu Ukuboza 2020 Kim Kardashian yari yanditse kuri Twitter amagambo agira ati “Hulu2021.”

Mu minsi ishize mu kiganiro yahaye Ellen Show , Kim Kardashian yavuze ko iki kiganiro kizaza gifite umwihariko kandi gitandukanye n’icyo bakoraga mbere. Yavuze ko abazagikurikira bazamenya byinshi ku mubano wa Kourtney Kardashian na Travis Barker bakundana.

Biteganyijwe ko nta gihindutse iki kiganiro cyabo gishya kitaramenyakana izina, kizatangira kujya hanze mu 2022.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kim Kardashian mu 2020, ryagaragazaga ko mu ntangiro za 2021, ikiganiro ‘Keeping Up With The Kardashians’ nyuma y’agace kacyo ka 20, kizahita gishyirwaho iherezo.

Yakomeje avuga ko iki kiganiro cyamugize uwo ari we, ariko akaba yafashe umwanzuro we n’abo bakoranaga ko kigomba guhagarara. Icyo gihe umuvandimwe wa Kim Kardashian, Khloé Kardashian, yanditse avuga ko azakumbura ibihe byiza yagiriye muri iki kiganiro.

The Sun yatangaje ko hari amakuru yakuye mu nshuti za hafi z’uyu muryango, ko kugira ngo gihagarare byaturutse kuri Kim Kardashian na Kylie Jenner bashakaga kukivamo, nyina Kris Jenner agahitamo ko aho kugira ngo bigende gutyo ikiganiro cyahagarara burundu.

Iki kiganiro gitangira cyavugaga ku buzima bwite bwa Kim Kardashian n’abavandimwe be Khloe na Kourtney. Cyibandaga ku buzima bw’urukundo bwa Kourtney na Scott Disick bahoze bakundana, Kris Humphries wakundanye na Kim Kardashian ndetse na Lamar Odom wakundanye na Khloe.

Ni ikiganiro kitavugwagaho rumwe, gusa cyagiye gitwara ibihembo bitandukanye bikomeye ku Isi yose. Mu myaka 14 cyamaze, cyatumye Kim Kardashian, abavandimwe be n’abakunzi babo, ababyeyi be n’abana be n’abavandimwe baba ibyamamare ku Isi yose.

Iki kiganiro ubusanzwe cyavugaga ku buzima bw’uyu muryango, cyagaragaragamo ababyeyi b’abo muri uyu muryango Kris Jenner na Caitlyn Jenner [uyu yahoze ari umugabo wa Kris Jenner nyuma aza kwihinduza umugore ndetse mbere akiri umugabo yitwaga William Bruce Jenner].

Abandi bakigaragaragamo ni Kourtney Kardashian n’uwahoze ari umugabo we Scott Disick, Kim Kardashian West, Khloé Kardashian, Rob Kardashian, Kendall Jenner na Kylie Jenner.

Kim Kardashians n'abo mu muryango we bagiye gutangiza ikiganiro gishya
Abo muri uyu muri uyu muryango bagira ibiganiro bikundwa na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .