00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abize umuziki ku Nyundo bahuriye mu ndirimbo ivuga ku ngaruka z’imyitwarire mibi y’ababyeyi ku bana babo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Abahanzi batandukanye babarizwa mu Muryango Imbonizarwo bize umuziki ku Nyundo, bashyize hanze indirimbo bise ‘Nzira iki?’ igaruka ku buzima bugoye bugera ku mwana ari nk’ingaruka zavuye ku babyeyi be.

Ni indirimbo irimo ubutumwa butandukanye ariko cyane bugaruka ku mubyeyi wahohotewe akiri muto akabyara umwana imburagihe.

Aba bahanzi bishyira mu mwanya w’uwo mwana bakibaza icyo azira ariho bahera baririmba mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, bati “Mama yahohotewe akiri muto, mvuka akiri muto. Ibibazo ni uruhuri. Shenge nzira iki?”

Umuyobozi akaba ari na we washinze Umuryango Imbonizarwo, Jean Pierre Kwizera, watekereje guhimba iyi ndirimbo, yavuze ko iri mu mujyo w’izindi ndirimbo nyinshi bamaze igihe bakora zigamije guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Ati “Nzira iki? iri mu mujyo w’izindi ndirimbo nyinshi twagiye dukora zigamije guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abangavu. Ikindi dushaka ni ukwigisha urubyiruko kwirinda ibishuko n’ibindi byose byabarangaza bakajya mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no kunywa ibiyobywenge.”

Yakomeje avuga ko mu gihe Isi ikomeje kugarizwa n’ihohoterwa rikorerwa abangavu, bahisemo gukataza mu guhangana naryo.

Ati “Mu gihe igihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, twatangiye gahunda yo guhangana n’iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu. Twahisemo kwifashisha ibihangano (indirimbo) zikubiyemo Inyigisho zitandukanye.”

Kugeze ubu Umuryango Imbonizarwo umaze gushyira hanze indirimbo enye ziteguwe mu buryo bwa gihanga kandi zose zigaruka ku kibazo cyo guhangana n’inda ziterwa abangavu.

Muri izo ndirimbo harimo iheruka bise ‘‘Wimuroha’’, ‘‘Wirarikira kujyayo’’, ‘‘Umwali mwiza’’ ndetse n’inshya ‘‘Nzira iki?’’.

Iyi ndirimbo yaririmbyemo abahanzi icyenda barimo Umunyurangabo Stephan [Karigombe City True], Gakuba Sam [Samlo], Joy Uwitonze [Joy Guitar], Mutuzo Jean Luck [Mutu Courage], Elie Livingstone [Ston vocal], Ishimwe Norbert [Ucuranga Piano], Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.

Iri tsinda ririmo abasore n'inkumi biyemeje kwifashisha ubuhanzi bakebura Umuryango Nyarwanda
Iri tsinda ryiganjemo abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo
Iyi ndirimbo irimo abahanzi icyenda bize umuziki ku Nyundo biyemeje guhangana n'abasambanya abana ku ngufu
Jean Pierre Kwizera yashinze Umuryango Imbonizarwo agamije kwigisha umuryango Nyarwanda cyane cyane abakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .