Abitabiriye ‘Amateka Series’ basobanuriwe inkomoko y’Ikinimba banigishwa kukibyina (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi, bitabiriye ibiganiro ngarukakwezi byiswe ‘Amateka Series’ bigamije kwigisha urubyiruko umuco n’amateka by’u Rwanda; basobanurirwa zimwe mu mbyino gakondo z’abanyarwanda ndetse bigishwa uko babyina ‘Ikinimba’.

Umushinga ‘Ikiringo Project’ ugamije guteza imbere umuco Nyarwanda, ugaragaza ko mu bushakashatsi wakoze wabonye mu Rwanda hari imbyino eshatu ziganje kandi zubatse amateka.

Izo mbyino zirimo Ikinyemera cy’abantu bo mu bice bya Nyabihu mu Burengerazuba, Gusama, imbyino gakondo y’abatuye mu Kirwa cya Nkombo ndetse n’Ikinimba gikoreshwa n’ab’i Gicumbi ndetse n’icy’Abarashi bo mu Gahunga ya Burera.

Umuyobozi wa Ikiringo Africa ari nayo yatangije uyu mushinga wa ‘Ikiringo Project’, Ntagungira Maurice, yabwiye abitabiriye ‘Amateka Series’, kuri uyu wa 20 Werurwe 2021, ko kuri iyi nshuro bahisemo gusobanura inkomoko y’Ikinimba, uko kibyinwa n’ibindi.

Yashimiye abatekereje umushinga wa Amateka Series by’umwihariko uku kwezi kwahawe insanganyamatsiko igira iti “The Genesis of Rwanda: As told through the dance.”

Ubusanzwe Ikinimba ni imbyino yabyinwaga cyane mu mihango ikomeye y’ibwami cyane cyane ijyanye n’imyemerere. Ariko na none usanga indirimbo zaherekezaga iyi mbyino ari izagiraga inama umugeni uburyo azitwara mu muryango ashatsemo.

Ubwo umukobwa yabaga amaze gushinga urugo (gushaka) ntabwo yabaga acyemerewe kubyina iyi mbyino. Ikunzwe gukoreshwa i Byumba, ikaba isaba kuba ufite imbaraga, wariye, wanyoye kugira ngo utaza kugwa mu ngamba.
Ntagungira yagize ati “Ni urubuga rwiza kuri twebwe kugira ngo tubashe kwereka abantu imbyino, tubereke amateka yazo ndetse n’uburyo zibyinwa by’umwimerere. Iyi ni intangiriro kuko n’izindi mbyino tuzagenda tuzigeraho tubereke uburyo zibyinwa, amateka yazo n’ibindi.”

Kuva mu Ukwakira na Ukuboza 2020, nibwo hatangijwe umushinga witwa ‘Amateka Series’, ukubiyemo ubukangurambaga bwatangijwe n’urubyiruko ruba mu mahanga hagamijwe kwigisha bagenzi babo, yaba ababa hirya no hino mu mahanga ndetse n’abari mu Rwanda, ibijyanye n’amateka y’u Rwanda hamwe n’ubugeni mu ngeri zitandukanye.

Ubu bukangurambaga bukubiyemo ibiganiro bizajya bitumirwamo impuguke zitandukanye mu by’umuco, inararibonye zizafasha mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka, abahanzi mu ngeri zitandukanye n’abandi.

Ikinimba ni imwe mu mbyino zifite amateka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .