00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abegukanye East Africa’s Got Talent bari kubogoza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ugushyingo 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Esther na Ezekiel begukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent, bari kubogoza nyuma y’uko imyaka ibaye ibiri batarahabwa ibihumbi 50$ batsindiye.

Aba bahanzi bo muri Uganda begukanye iri rushanwa, bavuze ko bababajwe cyane no kuba batarahabwa amafaranga bemerewe nk’igihembo.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Facebook, babanje gushimira ababatoye, bati, “Nimwe mwadutoye, twari twaratakaje ibyiringiro ariko ku bw’ubuntu bw’Imana twegukanye irushanwa rya East Africa’s Got Talent.”

Nyuma yo gushimira ababatoye muri iri rushanwa, baboneyeho kubibutsa ko amafaranga bari baremerewe, imyaka ibaye ibiri batarayabona.

Bati “Kugeza uyu munsi ntabwo turabona amafaranga twatsindiye nk’igihembo, birababaje kumara imyaka ibiri dutegereje.”

Nubwo aba banyempano bashimira East Africa’s Got Talent kuba yarabahaye urubuga bakagaragaza ibyo bashoboye, banabibukije ko ari inshingano zabo kubahiriza ibyo biyemeje.

Kuva muri Mata 2019 hatangajwe ibijyanye n’irushanwa rya East Africa’s Got Talent, ryahurije hamwe abanyempano batandukanye bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Abo banyempano baturutse mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda hatitawe ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite, bahawe umwanya buri wese agaragaza icyo ashoboye.

Ni irushanwa ryari rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye nk’umuziki, ubufindo, kubyina n’ikindi icyo ari cyose umuntu ashobora gukora kidasanzwe ndetse uwa mbere yagombaga kwegukana 50.000$ .

U Rwanda rwarigaraje ariko benshi bitabiriye amajonjora bavamo rugikubita, abandi bavamo urusorongo kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa ubwo hasigaragamo Itorero Intayoberana ryaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Esther na Ezekiel babaye aba mbere.

Akanama nkemurampaka karimo Makeda Mahadeo wo mu Rwanda, Jeff Koinange wo muri Kenya, Gaetano Kagwa wo muri Uganda na Vanessa Mdee wo muri Tanzania.

Ibihumbi 50$ bemerewe nyuma yo kwegukana iri rushanwa, bamaze imyaka ibiri batarabibona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .