00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ABBA yamamaye cyane ku Isi igiye gusohora album nyuma y’imyaka 40

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’aba- Suède rya ABBA ryamamaye mu njyana ya Pop ku Isi, ryatangaje ko rigiye gushyira hanze album nshya nyuma y’imyaka 40.

Ni album nshya y’iri tsinda yiswe ‘Abba Voyage’ izasohoka ku wa 5 Ugushyingo mbere gato y’igitaramo iri tsinda ryateguye.

Iri tsinda rya bane ryari ryaratandukanye Benny Andersson uri mu barigize yatangaje ko bari baratekereje gukora indirimbo ebyiri bikaza kurangira batekereje gukora album y’indirimbo 10. Yagize ati “Bwa mbere byari indirimbo ebyiri, nyuma turavuga tuti twakora izindi ndirimbo nke.”

Ebyiri mu ndirimbo bakoze zamurikiwe itangazamakuru kuri uyu wa Kane. Izi ni iyitwa ‘Don’t Shut Me Down’ na ‘I Still Have Faith In You’. Igitaramo cy’iri tsinda kizabera i Londres mu Bwongereza. Abarenga 850 bakoze kuri iyi album.

Itsinda rya ABBA rigizwe na Agnetha Fältskog, Björn Ulvaeus, Benny Andersson na Anni-Frid Lyngstad.

Izina ryaryo ni impine y’inyuguti zitangira amazina yabo ya mbere. Ni rimwe mu matsinda yamamaye kuva mu 1974 kugeza mu 1983. Ryamamaye mu ndirimbo zirimo “Waterloo”, “Mama Mia”, “Dancing Queen” n’izindi zitandukanye.

Iri tsinda n’ubwo ryakunzwe ku isi yose kuva mu 1972 ritangirira i Stockholm, mu 1982 ryaje gutandukana ariko mu 2018 ryongera gusubirana.

ABBA yateguje album nshya vuba aha
Iri tsinda ryubatse amateka cyane mu muziki wo hambere
ABBA ni itsinda ryamamaye cyane mu myaka yo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .