Abayobozi bakuru bakoraniye mu isengesho ryo gushimira Imana nyuma y’amatora ya Perezida (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abihayimana n’abandi batandukanye bitabiriye amasengesho yo gushimira Imana, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 3 na 4 Kanama, yegukanwe na Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi n’amajwi 98.74.

Aya masengesho atandukanye n’andi amenyerewe yo gushimira Imana ku bw’umwaka uba urangiye no kuyiragiza utangiye, ahubwo ni ukuyishimira nyuma y’ibyo yakoreye Abanyarwanda mu matora aheruka.

Ayo matora aheruka yitabiriwe kandi na Mpayimana Phillippe wari umukandida wigenga na Frank Habineza nk’umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije.

Aya masengesho biteganyijwe ko anitabirwa na Perezida Paul Kagame n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena, uw’Inteko Ishinga Amategeko, uw’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi. Yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship ifatanyije na Peace Plan.

Pasiteri Antoine Rutayisire (ibumoso) n'Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephraim
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana mu bayobozi b'amadini bitabiriye aya masengesho
François Kanimba wigeze kuba Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (iburyo) n'Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Theos Badege (ibumoso)
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amatorero n'Amadini akorera mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nzeyimana Innocent (iburyo)
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim, na we yitabiriye amasengesho yo kuragiza Imana igihugu
Abahanzi barimo Patient Bizimana (uwa mbere iburyo) na Israel Mbonyi mu bahanzi baririmbaga indirimbo zihimbaza Imana
Uhereye iburyo: Abahanzi bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu, Israel Mbonyi; Guy Badibanga na Aimé Uwimana
Claire Semugeshi (wambaye umukara) na mugenzi we baririmba bati "Mwami Mana yacu waraturinze"
Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakunzwe mu bahimbaza Imana
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent
Tugireyezu Venantie wahoze ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, ari mu bayobozi bahoze muri Guverinoma bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis
Perezida wa Sena, Bernard Makuza (ibumoso) mu banyacyubahiro bitabiriye amasengesho
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange yari afite akanyamuneza
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Bamporiki Edouard (hagati) afatanya n'abaririmbyi guhimbaza Imana
Abahanzi The Ben na Yvan Buravan bitabiriye isengesho ryo gusabira igihugu
Dr Frank Habineza wa Green Party asuhuzanya na Bishop Rucyahana

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza