Abategura Salax Awards bagiye gukora urutonde rushya nyuma y’abahanzi basezeye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bukuru bw’Ikirezi Group [sosiyete itegura Salax Awards] bwatangaje ko hari gukorwa urutonde ntakuka rw’abahanzi bazatoranywamo abazahabwa ibihembo uyu mwaka.

Umuvugizi mukuru w’Ikirezi Group, Emma Claudine yasohoye itangazo risobanura ko bagiye gusohora uru rutonde mu buryo bwo kwemeza bidasubirwaho abahanzi bazarushanwa uyu mwaka nyuma y’uko hari bamwe bikuyemo bavuga ko ‘bafite akazi kenshi batabangikanya n’ibi bihembo’.

Abahanzi barimo Diana Teta, King James na Christopher basezeye iri rushanwa bavuga ko bafite indi mirimo myinshi batazabasha kubangikanya no kwitabira ibi bihembo.

Emma Claudine yavuze ko abategura ibi bihembo bari kunoza ibiganiro n’abahanzi ndetse babamara impungenge ko ‘nta bivunanye bazakora mu rugendo rwo gutegura itangwa ry’ibihembo ari nayo mpamvu benshi batanga iyo basezeye’. Bitarenze iminsi ibiri bazasohora urutonde rushya rw’abahatana.

Yagize ati “Abategura Salax Awards turimo turaganira n’abahanzi bose kugira ngo dushyire hanze urutonde ntakuka bitarenze iminsi ibiri. Ni mu gukora icyo gikorwa twaraye tuvuganye n’umuhanzi Christopher, akatubwira ko atazabona umwanya wo kwitabira Salax Awards kubera ibindi bizamutwara umwanya muri iyi minsi.”

Yongeyeho ati “Nk’uko twagerageje kumusobanurira, tuributsa abahanzi bose bari ku rutonde rwa Salax Awards hamwe n’abandi bose muri rusange, tunabamara impungenge, ko kwitabira ibihembo bya Salax Awards nta mwanya bisaba. Ntiwajya gushimira umuntu ko wanyuzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze ngo hanyuma unamugore.”

Emma Claudine uyobora Ikirezi Group na Rupari Cynthia bakorana

Emma Claudine yavuze ko uru rutonde nirumara kujya hanze itora rizahita ritangira mu mpera z’iki cyumweru. Ati “Tukaba tuboneyeho umwanya wo kubamenyesha ko gutora bitangirana n’impera z’iki cyumweru nyuma yo gushyira hanze urutonde ntakuka.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza