Kwamamaza

Abaririmbyi bakomeye muri Afurika y’Epfo bategerejwe i Kigali

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 16:41' na Munyengabe Murungi Sabin


Abaririmbyi bagize itsinda Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo bagiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 27 Kanama 2016.

Ziyon na Ryzor bagize itsinda Liquideep bazafatanya n’Umunya-Nigeria Wizkid ari na we muhanzi w’icyamamare Bralirwa yatumiye mu gitaramo ngarukamwaka cya Mutzig Beer Fest.

Liquideep yanditse kuri Twitter igaragaza ko inyotewe no kuza mu Rwanda kuhacurangira bwa mbere. Banditse ngo “Kigali, Rwanda, Mutzig Beer Fest kuwa 27 Kanama […] Iyi ni inshuro yacu ya mbere kandi dufite amashyushyu.”

Aba bahanzi bazagera i Kigali mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 25 Kanama 2016 mu gihe Wizkid we ahagera kuri uyu wa Gatatu aherekejwe n’abacuranzi icumi.

Liquideep bagiye kuza i Kigali nyuma y’igihe gito Mafikizolo na Mi Casa na bo bo muri Afurika y’Epfo bahavuye mu bitaramo bikomeye.

Liquideep ni bantu ki?

Liquideep yashinzwe mu mwaka wa 2007, yatangiye igizwe n’abahanzi babiri Ziyon (umuririmbyi/wandika indirimbo akanazitunganya) na mugenzi we Ryzor (DJ/producer).

Iri tsinda rimaze gukora album enye ziriho indirimbo zakunzwe muri Afurika y’Epfo, rinafite album imwe yegukanye igihembo cya Channel O Music Award na South African Music Awards muri 2010. Mu mwaka wa 2009 iri tsinda ryacuruje kopi zibarirwa muri miliyoni eshanu ku Isi hose.

Liquideep yagiranye amasezerano na Mentalwave Records ari nayo yarifashije gusohora album ya mbere yitwa “Oscillation” n’indi yitwa “Fabrics of the Heart” zasohotse muri 2010.

Ibihembo ryatwaye:

- South African Music Awards - Album of the Year: Liquideep
- MTV Africa Music Awards 2010 - Song of the Year (South Africa): “Fairytale”
- Channel O Music Video Awards 2010 - Best Dance Video: “Fairytale” (South Africa)
- Channel O Music Video Awards 2011 - Most Gifted Duo, Group or Featuring Video: HHP & Teargas & Liquideep - "Born For This" (South Africa)
- Channel O Music Video Awards 2011 - Most Gifted African Southern Video Liquideep – Settle For Less


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved