00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 13 bahuriye mu ndirimbo yo guha icyubahiro Joe Habineza uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Kanama 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Abahanzi barenga icumi biganjemo ab’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda bahurijwe mu ndirimbo yo kwizihiza Amb. Joe Habineza uherutse kwitaba Imana.

Abahanzi barenga icumi biganjemo ab’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda bahurijwe mu ndirimbo irata ibigwi Amb. Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana.

Ni indirimbo yakozwe ku gitekerezo cya Muyoboke Alex wanayikoreye muri studio yitwa ‘Ishusho’ abereye umuyobozi.

Muyoboke Alex yabwiye IGIHE ko bakoze iyi ndirimbo bagamije guha icyubahiro Habineza.

Ati “Igihe yari umuyobozi yabaniye neza abahanzi, benshi bafite ishimwe rye ku mitima, kuba iyi ndirimbo yakozwe igahurizwamo abahanzi bangana gutya, ni ikimenyetso cy’uko bazirikana ineza yabagiriye n’ibihe byiza bagiranye.”

Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo hari abahanzi benshi bifuzaga kuyiririmbamo, ariko kubera igihe gito bari bafite ndetse na gahunda zinyuranye ntibikunde ko bose bayigaragaramo.

Abahanzi bumvikana muri iyi ndirimbo harimo King James, Butera Knowless, Yvan Buravan, Tonzi, Alyn Sano, Jules Sentore, Intore Massamba, Mani Martin, Patrick Nyamitari, Chris Hat, Platini, Christopher na Christian Mugunga.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Niz Beats afatanyije na Producer Nicolas.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’uburyo Amb. Habineza yabaniye neza buri wese ariko yagera ku ruganda rw’imyidagaduro akababera umuyobozi n’umubyeyi.

Ambasaderi Habineza Joseph [Joe], yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, anahagararira u Rwanda muri Nigeria.

Uyu mugabo yitabye Imana aguye i Nairobi muri Kenya ku wa 20 Kanama 2021 azize indwara.

Alyn Sano na Patrick Nyamitari bajya inama y'ibijya mu ndirimbo
Yvan Buravan aririmba mu ndirimbo yo guha icyubahiro Amb. Joe Habineza
Jules Sentore na Producer Nicolas ubwo bakoraga iyi ndirimbo
King James mu Ishusho studio, mu gukora iyi ndirimbo
Mani Martin wanagize uruhare runini mu kwandika iyi ndirimbo
Intore Massamba yumva uburyo Tonzi afata amajwi y'iyi ndirimbo
Patrick Nyamitari ni umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo yo guha Amb. Habineza icyubahiro
Tonzi mu Ishusho studio afata amajwi y'iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .