Abanyempano 429 bitabiriye itangizwa ry’amarushanwa y’ibanze muri ArtRwanda- Ubuhanzi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Abanyempano 429 biganjemo abaturutse mu Ntara y’Uburasirazuba n’ibindi bice by’igihugu bitabiriye amarushanwa y’ibanze y’iminsi ibiri muri ArtRwanda- Ubuhanzi yatangiriye mu Karere ka Kayonza.

Ni irushanwa rigamije kuvumbura no kuzamura impano ziri mu rubyiruko hibandwa cyane ku bafite izihebuje. Mu banyuze imbere y’akanama nkemurampaka barimo abahanzi baririmbye indirimbo zifitemo ubutumwa bushimangira iterambere ry’igihugu na gahunda cyimakaje mu cyerekezo.

Kuva ku wa Gatandatu ritangiye kugeza kuri iki Cyumweru, ryagaragayemo abanyempano mu ngeri esheshatu zirimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Irushanwa ryatangiranye umwihariko bitewe n’abaryitabiriye, imyambarire baserutsemo n’uburyo bakira ibisubizo bahawe n’akanama nkemurampaka.

Abahanzi bakomeje mu kindi cyiciro bizihiwe n’intsinzi ibaganisha ku kugera ku nzozi zabo.

Umuraperi Nshuti Innocent uzwi nka “Kheli Kreez Kush” yatangaje ko yishimiye gukomeza mu kindi cyiciro.

Yagize ati “Mfite intego yo gutezwa imbere n’umuziki wanjye. Nishimira ko ndi umuraperi. Nishimiye gukomeza kandi nizeye kuzatsinda.”

Carine Sururu Ngabo w’imyaka 23 usengera muri Restoration Church yashimye Imana ko yashoboye gukomeza.

Yavuze ati “Mbyakiriye neza. Ndashima Imana cyane. Sinjye ahubwo Imana yanjye ihabwe icyubahiro. Sinavuga ko narushije abandi ahubwo ni Imana yabikoze.

Kabera Eric uri mu bagize Akanama nkemurampaka yatangarije IGIHE ko iri rushanwa ryo gushaka impano ari irya mbere rihanitse yabonye mu Rwanda ritanga icyizere.

Yagize ati “ Twumvaga abantu batazaba ari benshi. Turareba ko biri butange indi sura mu myumvire y’ubuhanzi n’amarushanwa. Hari abavugaga i ‘Yerusalemu’, gahunda ya Girinka n’izindi. Bizahindura ubugeni n’ubuhanzi by’urubyiruko rw’u Rwanda. Muri Kayonza twabonye benshi biganjemo abanyabugeni.”

Amarushanwa y’ibanze ya ArtRwanda- Ubuhanzi azakomereza mu Turere twa Musanze na Rubavu ku wa 15-16 Nzeri 2018; ku wa 22-23 ni Huye na Rusizi mu gihe ku wa 29-30 azasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

UKO IRUSHANWA RYAGENZE KU MUNSI WA KABIRI I KAYONZA:

18:53: Irushanwa rirasojwe! Abanyempano 429 ni bo bagaragaje ibihangano byabo bitandukanye. Hategerejwe ab’inkorokoro 20 bazakomeza mu kindi cyiciro.

17:35: Mu minota mike irushanwa ry’ibanze i Kayonza riraba risojwe kuko mu bigaragara mu barenga 400, hasigaye bake bataranyura imbere y’akanama nkemurampaka

- Andi mafoto y’abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka

17:20: Uyu munsi yashimishije benshi bari bitabiriye gusa ntiyakomeje. Yaririmbye ko nta wavuma uwo Imana yahaye umugisha.

16:50 Uyu musore yakoze mu nganzo biratinda. Rugango Adrien yaririmbye injyana ya Hip Hop akomoza ku mateka y’u Rwanda kuva ku ngoma za gikoloni! Yanyuze benshi bari bateraniye mu cyumba cyabereyemo amajonjora

16:30: I Kayonza ubwitabire buri hejuru. Hiyandikishije abahanzi 429 mu byiciro byose. Abagera kuri 334 bamaze kumurika impano zabo.

- Isheja Sandrine yagiriye inama abahanzi kwirekura bakaririmba mu rurimi bumva. Ngo “iyo umuntu arakaye atukana mu rw’iwabo.”

16:05: I Kayonza mu Burasirazuba, ubwitabire bwari hejuru. Hiyandikishije abahanzi 429 mu byiciro bitandukanye. Abagera kuri 334 bamaze kumurika impano zabo. Turacyakomeje!

-  Gutsindwa si iherezo! Haracyari ibyiringiro ko imbere ari heza. Nyuma yo kudakomeza yakomeje kumwenyura.

-  Mazimpaka Kennedy uri mu bagize akanama nkemurampaka na we yakoze mu muhogo araririmba. Yifashishije umugani wa Nyashya na Baba mu guha urugero uwahatanaga.

-  Biganiro Pascal uzwi nka Pasco P wari waje kugerageza amahirwe ntiyahiriwe. Amaze gusohora indirimbo esheshatu mu myaka umunani amaze mu muziki. Ni uku yakiriye igisubizo yahawe n’akanama nkemurampaka.

15:00: Nyuma y’akaruhuko k’iminota mike. Abanyempano bakomeje guhatana bagaragaza impano zabo imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Ibisabwa abitabira amarushanwa y’ibanze

Ugomba kuba uri hagati y’imyaka 18 na 35. Ugomba kwitwaza icyangombwa kigaragaza ko uri Umunyarwanda. Ukwiye kwitwaza kandi n’igihangano cyawe cyangwa ukagikorera aho.

Icyo gihangano kigomba kuba umwihariko kandi ukakizana uwo munsi.

13:45:Mu gihe abari mu kanama nkemurampaka bari mu karuhuko. Abahanzi batarahatana bari gutarama bifashishije ibihangano bitandukanye birimo ibyo hambere, iby’ubu n’ibyo bihangiye.

13:05: Twibukiranye! ArtRwanda - Ubuhanzi ni irushanwa rivumbura impano mu byiciro bitandatu (Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo).

12:40: Akanama nkemurampaka gakoresha igitsure cya kibyeyi. Utsinze ahabwa inama. Utsinzwe agahumurizwa akabwirwa kwita ku mpano ngo irusheho kwaguka.

12:30: Munyengabe Emmanuel w’imyaka 29 atanga icyizere cy’ahazaza mu bahanzi bashushanya. Ishuri ribanza yizemo uwashushanyaga ihene mwarimu yarayimuhaga. Ibihangano bye birivugira. Abagize akanama nkemurampaka bamuhurijeho “Yego”

12:15: ArtRwanda- Ubuhanzi yagaragaje abanyempano barimo abavuga amahamba n’amazina y’inka. Mu bikoresho bitwaza harimo inkuyu (ubwatsi bukoreshwa mu guhanagura inka)

12:00: Umuntu wese uri kugera imbere y’akanama nkemurampaka ari kuba yitwaje igihangano cye, ushushanya agomba kuba yakizanye naho uririmba akaririmba.

11:45: Impano zagaragajwe mu buryo butandukanye, uyu we yaje yambaye gutya!

11:30: Wari uzi ko ushobora kugaragaza impano yawe mu ndimi eshatu? Nteziyaremye Patrick yavuze umuvugo mu Gifaransa. Yanagaragaje impano yo gusetsa gusa ntiyahiriwe no gukomeza.

- Andi mafoto y’abagaragaje impano zabo…

11:10: Samadu Akumuntu, wifitemo impano yo kwerekana imideli yanyuze akanama nkemurampaka ubwo yasobanuraga uburyo akora imyambaro y’umwimerere igamije gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda

11:00: Imibare y’abahatanira i Kayonza ikomeje kwiyongera. Uyu munsi hamaze kwandikwa 11 basanga 409. Ubu bose hamwe bageze kuri 420. Abanditswe uyu munsi barimo abasenga ku wa Gatandatu batari babonetse

10:45: Hari abemeje akanama nkemurampaka ku buryo batahanye ‘Yego’ eshanu

10:25: Kuva mu gitondo kugera ubu, urubyiruko 47 nirwo rumaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka. Bose hamwe ubariyemo n’abo ku munsi wa mbere ni 245

Andi mafoto utabonye

10:00: Muberarugo Diane ufite imyaka 18. Avuka Gatsibo. Asanzwe abyina bya Kinyarwanda mu Itorero ry’Akarere ka Gatsibo ryitwa "Inganzo y’Umuco". Yanakoresheje imbyino za kizungu anyura akanama nkemurampaka.

09:45: Umunyarwenya Uwiringiyimana yaje yambaye ikabutura n’amasogisi maremare nk’ay’abakinnyi, anafite Bibiliya mu ntoki. Yateye urwenya ku buryo abapasiteri bitwara iyo bagiye kubatiza. Ntiyasekewe n’amahirwe yo gukomeza.

- Hari gufatwa kandi amashusho y’ikiganiro kizatambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda…

- Niyigaba Fils Bonheur ufite ubumuga bwo kuvuga no kutumva yamuritse ibihangano yashushanyije. Yari agaragiwe n’umubyeyi we, Mukamunana Didacienne wamusemuriraga.

9:20: Abagize akanama nkemurampaka bari kubanza kureba igihangano n’ubushishozi bwinshi.

- Abagize akanama nkemurampaka barimo umuhanzi Danny Vumbi; Kabakera Jean Marie Vianney; Kennedy Mazimpaka; Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera na Kabera Eric.

09:00: Uyu musore ushushanya abashije gutambukana umucyo imbere y’abagize akanama nkemurampaka. Bose bamuhaye ikimenyetso cya ‘Yego’ kigaragaza ko banyuzwe n’impano ye

Yitwa Jean D’Amour Umukiza, yatangiye gushushanya muri Werurwe uyu mwaka, aho ari umwuga umutunze. Yabashije gutambuka muri iri rushanwa ry’ibanze aho yizeye ko amahirwe abonye azayabyaza umusaruro.

Ibikorwa bye abyifashisha mu nkuru zishushanyije zinyuzwe mu bitabo n’ahandi.

Bimwe mu bihangano bya Jean D’Amour Umukiza byanyuze abagize akanama nkemurampaka

- Buri wese ari guhabwa iminota itatu yo kwemeza abagize akanama nkemurampaka ko afite impano ikomeye ikeneye gutezwa imbere. Abenshi bari kuririmba indirimbo yaba izo bahimbye, iz’Imana cyangwa se iz’abandi

8: 48: Ni bwo umuhanzi wa mbere yageze imbere y’akanama nkemurampaka. Abahanzi bari gutangira biganjemo abaririmbyi.

- Kuva mu gitondo abahanzi baturutse mu bice bitandukanye batangiye kugera kuri Midland Motel aho irushanwa riri kubera.

Akanyamuneza ni kose ku basore n'inkumi bizeye kuza gutambukana umucyo imbere y'abagize akanama nkemurampaka

Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere

Muhorakeye w'imyaka 23 araririmba, yahawe amahirwe yo gukomeza ahita yanzura kutazahagarara kugeza yushije ikivi
Uyu muhanzi yagaragaje impano idasanzwe, yemererwa gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa
Abahanzi baririmba bigaragaje cyane ku munsi wa mbere wa Art Rwanda-Ubuhanzi
Uyu musore yagaragaje ubuhanga mu kuririmba akanicurangira
Umunyempano Munyabugingo Théoneste uzwi nka “Bakimbagizintore”, ahuza ubugeni n’ubuhanzi, yakoze kajugujugu yifashishije ibiti n’amahema
Abagize akanama nkemurampaka (uhereye ibumoso) ni Kabakera Jean Marie Vianney usanzwe ari umunyabugeni, Mazimpaka Jones Kennedy ukina filimi by’umwuga, Eric Kabera utunganya filimi, umunyamakuru Sandrine Isheja n’umuhanzi Danny Vumbi
Umuntu wagaragazaga impano ikomeye, abagize akanama nkemurampaka bamuhaga amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro
Uyu muhanzi yishimiwe bikomeye n’akanama nkemurampaka

Umunsi wa mbere waranzwe n’udushya dutandukanye aho bamwe mu bahanzi baserutse bambaye umwambaro ukoze mu makoma ndetse n’imigongo yayo.

Mu banyempano batangariwe harimo Munyabugingo Théoneste uzwi nka “Bakimbagizintore”, uhuza ubugeni n’ubuhanzi wahanze indege yifashishije ibiti n’amahema.

Uyu musore byamutwaye ukwezi ngo abe yujuje iki gihangano kitarabasha gutangira kuguruka kuko hari ibikoresho agitunganya.

Kuri uyu munsi abagera kuri 211 ni bo bateganyijwe kugaragaza impano mu gihe kuri uyu wa Gatandatu 198 aribo bari baciye imbere y’akanama nkemurampaka. Abari biyandikishije i Kayonza ni 409, bagomba gutoranywamo 20.

Aba 20 bazahurizwa hamwe n’abandi bazava mu bindi bice by’igihugu, bose hamwe babe 120 aribo barenga irushanwa ry’ibanze bakinjira mu irushanwa nyir’izina.

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza