Ibitaramo nk’ibi bimaze igihe bizenguruka mu tubari dutandukanye tw’i Kigali, byatangiriye ku Kabari ka Poète gaherereye i Nyarutarama ku wa 13 Nzeri, bikomereza i Remera muri Front Line Bar ku wa 20 Nzeri 2019.
Tariki 27 Nzeri, byabereye i Kanombe mu Kabari ka K1 Bar, hakurikiye icyabereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Best Corner ku wa 4 Ukwakira 2019, cyakorewe mu ngata n’icyajyanywe mu nyubako ya CHIC ahazwi nka Mummy’s Bar mu mujyi rwagati ku wa 11 Ukwakira 2019, mu gihe tariki ya 18 Ukwakira 2019 byabereye muri Makumba Bar i Remera.
Tariki 25 Ukwakira iki gitaramo cyabereye muri 4G Bar, akabari gaherereye Kimironko, tariki 1 Ugushyingo 2019 mu cyabereye muri Best corner Bar i Kagugu ndetse kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, aba banyarwenya basubiye mu kabari ka ka K1 Bar i Kanombe.
Iki cyahurije hamwe abanyarwenya batandukanye barimo Fred, Kefa , Toussaint, George, Joshua ndetse na Prince.
Joshua yateye urwenya agaragaza ukuntu abakene iyo basohotse baba bavuga ibintu bisekeje birimo aho hari igihe umugabo aba ari kubyinana n’umugore we akamubaza niba yibutse gusohora akadobo.
Arangije ati “Ariko n’abana b’abakene baragowe! Umwana w’umukire we iyo ageze mu rugo bamuhaye umukoro w’imibare wa gatanu guteranyaho gatanu Se yifashisha imodoka afite mu gihe umwana w’umukene we se amutontomera akamubaza ati ufite intoki zingahe?”
Kefa we yateye urwenya rugaragaza ukuntu abana b’iki gihe bataye umuco, atanga urugero ngo rw’uwo aherutse kumva abwira se ngo ‘Sha papa uyu munsi ntitutarya noneho uraba uri imbwa ndagaswi!” ibi nabyo byasekeje benshi cyane.
Usibye urwenya rwatangiwe muri iki gitaramo, abacyitabiriye banahawe amahirwe yo kwica icyaka banywa Skol Lager ku giciro cyo hasi.
Ushaka kumenya andi makuru ajyanye na byinshi kuri iki gikorwa cya Skol Lager, wanyura ku mbuga nkoranyambaga za Skol zirimo [email protected] na Instagram @Skol_lager.
Skol yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’umwimerere birimo Panache Lemon, Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold n’ibindi kandi byose biboneka mu macupa abereye ijisho bikagira n’icyanga ntagereranywa.






TANGA IGITEKEREZO