Abanyarwandakazi ntibahiriwe mu irushanwa rya Miss Africa Philippines

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Stellamaris Okorji yambitswe ikamba rya Miss Africa Philippines, ahigitse abandi 11 bahatanaga barimo n’abakobwa babiri b’abanyarwandakazi.

Ni mu birori byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2019, aho abakobwa 12 bahataniye ikamba ry’uhiga abandi ubwiza mu banyafurika batuye muri Philippines.

Umukobwa witwa Stellamaris Okorji niwe wambitswe ikamba, igisonga cya mbere aba uwitwa Cynthia Penelope naho Nana Quilapio agirwa igisonga cya kabiri.

Uwabaye uwa mbere yahembwe amafaranga akoreshwa muri Philippines ₱ 100.000 agana miliyoni imwe n’ibihumbi 700 y’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyarwandakazi babiri ari bo Bahenda Amanda wiga ibijyanye n’ubuvuzi na Karangwa Ines, ntabwo babashije kubona imyanya ihemberwa.

Bahenda Amanda afitanye isano na Kabahenda Rica Michaella wabaye Miss Heritage mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Stellamaris wegukanye ikamba rya Miss Africa Phillippines 2019 yahembwe n'amafaranga
Amanda Bahenda ntiyabashije kwitwara neza
Stellamaris Okorji niwe wabaye Miss Africa Phillipines 2019
Umunyarwandakazi Ines Karangwa ntiyaje muri batatu ba mbere
Abakobwa 12 bahataniraga ikamba rya Miss Africa Phillipines 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza