00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwandakazi banyuranye umucyo muri Paris Fashion Week (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Inzu ya We Best Models Management (WBM) ifasha abanyamideli, inamaze gucira inzira benshi bagashyira umukono ku masezerano n’inzu mpuzamahanga, yohereje barindwi bakora uyu mwuga mu birori bya Milan Fashion Week na Paris Fashion Week.

Abamurika imideli batumiwe muri ibi birori byo kumurika imideli bavuye mu Rwanda barimo Christine Munezero, Isheja Morella, Ikirezi Kentha, Umutoni Ornella, Ines Pamela, Louange Lydia na Girukwishaka Jennifer.

Aba banyamideli bamaze iminsi ku Mugabane w’u Burayi, bitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week mu Bufaransa nyuma yo kuva muri Milan Fashion Week mu Butaliyani.

Milan Fashion Week yabaye mu kwezi gushize kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Nzeri 2021. Nyuma yo kuyisoza bahise binjira muri Paris Fashion Week yabaye kuva tariki 28 Nzeri 2021 kugeza ku wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021.

Kabano Franco na Sarah Nynthia ba nyiri We Best Model Management, bahamya ko abamurika imideri bohereje muri ibi birori bitwaye neza cyane ndetse bashimwe cyane n’inzu zinyuranye zihanga imideri.

Christine Munezero muri Paris Fashion Week, yamuritse imyenda ya sosiyete zikomeye nka Maison Valentino, Shangxia, Giambattista Valli, Lacoste na AZ Factory.

Isheja Morella yagaragaye mu bitaramo bibiri byo kumurika imyenda ya Courrages na Giambattista.

Ines Pamela yamuritse imyenda irimo iya Maison Valentino, Hermes ndetse MIU MIU.

Umutoni Ornella we yagaragaye amurika imyenda y’inzu zihanga imideri nka Loewe, Hermes na MIU MIU.

Muri ibi birori uwitwa Jennifer Girukwishaka yavuyeyo yubatse izina, ahabwa kumurika imyambaro ibiri mu gitaramo kimwe kandi bigakorwa inshuro ebyiri.

Uyu mukobwa yahawe amahirwe yo gusoza igitaramo ayoboye abandi bose ubwo bamurikaga imideli ya Giambattista Valli.

Guhabwa imyambaro ibiri bisobanuye ko hari uba yambuwe akazi, kagahabwa umusimbura bityo akamurika imyenda ibiri.

Uyu mukobwa yanagaragaye amurika imyambaro ya Loewe, Maison Valentino, Hermes, Shangxia, Giambattista Valli, Miu Miu na AZ Factory.

Jennifer Girukwishaka yamuritse imyenda ya LOEWE
Jennifer Girukwishaka yamuritse kandi imyenda ya SHANG XIA SS22
Jennifer Girukwishaka mu myenda ya GiambattistaValli SS22
Jennifer Girukwishaka amurika imyenda ya AZ Factory
Jennifer Girukwishaka mu mwambaro wa MIU MIU SS22
Jennifer Girukwishaka mu mwambaro wa Valentino SS22
Umutoni Ornella mu myambaro ya LOEWE
Umutoni Ornella mu myambaro ya MIUMIU SS22
Umutoni Ornella amurika imyambaro ya Shang XIA SS22
Ines Pamela yamuritse imyenda irimo iya Maison Valentino, Hermes na MIU MIU
Isheja Morella yagaragaye mu bitaramo bibiri byo kumurika imyenda ya Courrages na Giambattista
Christine Munezero muri Paris Fashion Week, yamuritse imyenda sosiyete zikomeye nka Maison Valentino, Shangxia, Giambattista Valli, Lacoste na AZ Factory

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .