00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro "Urukiko" n’abanyamakuru bagikora mu nzira zo kwerekeza ku yindi radiyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Abanyamakuru Sam Karenzi, Taifa Bruno na Horaho Axel bamenyekanye cyane mu kiganiro cy’imikino ‘Urukiko’ bari mu muryango usohoka kuri Radio 10 berekeza kuri Fine FM aho bagomba no gutwara izina ryacyo.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba banyamakuru bamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Fine FM, ku buryo bagomba gutangira ibiganiro bitarenze tariki 1 Ukwakira 2021.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko aba banyamakuru banamaze gusinya amasezerano kuri iyi radiyo nshya igisigaye ari ugusoza ayo bari bafite kuri Radio10.

Ati “Kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 ni bwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n’ikipe ya APR FC hanze y’u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.”

Uyu yanakomeje avuga ko izina ry’ikiganiro "Urukiko" na ryo bagomba kuryimukana nk’uko ari bo baritangije kuri Radio10.

Amakuru akura aba bagabo kuri Radio10, yakunze kuvugwa mu minsi ishize ubwo ikiganiro cyabo cyari mu bikunzwe cyane cyakomwaga mu nkokora ndetse bakanatatanywa.

Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we wari uherutse no gukora ubukwe yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.

Aba banyamakuru bashakishwaga n’amaradiyo anyuranye, birangiye bemeranyije na Fine FM nyuma y’ibiganiro byari bimaze hafi ukwezi kurenga.

Icyakora nubwo aba batatu biyemeje kujya kuri Fine FM, amakuru avuga ko Kazungu Claver we atajyanye na bo kuko we azaguma kuri Radio10.

Ikiganiro ‘Urukiko’ cyatangiye mu mpera za Kamena 2020 kiza gukorwamo impinduka guhera tariki 1 Nyakanga 2021.

Inkuru bifitanye isano: Ikiganiro "Urukiko" mu isura nshya: Gukundwa no kwamamara kwacyo byahuye na kidobya.

Abakoraga ikiganiro Urukiko kuri Radio10 bagiye kwerekeza kuri Fine FM
Kazungu Claver niwe wenyine usigaye kuri Radio10 mu bo batangiranye urugendo rw'ubucamanza muri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .