Abanya-Kigali bashyiriweho umunsi wo kujya bitabira ibitaramo ku buntu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, abatuye uyu mujyi bazajya bahurira ahazwi nka Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali rwagati bagataramirwa n’abahanzi batandukanye ku buntu.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko iyi gahunda yateguwe kugira ngo abatuye uyu mujyi bajye bahura batarame kuko ko biri no mu muco nyarwanda.

Yagize ati “Ni gahunda twashyizeho izajya iba buri wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi aho twifuza gutaramana n’Abanyakigali tukabasusurutsa kuko twasanze babikeneye, abantu bavuye ku kazi bagatarama bakishima. Iyi niyo mpamvu twahisemo uwa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi hano muri Car Free Zone.”

Yakomeje agira ati “Tuzajya dutumira abahanzi batandukanye kuko urumva ko ari buri kwezi, abahanzi bazajya basimburana. Twahisemo gutangira uku kwezi aho tuzaba turi kumwe n’abarimo Bruce Melody, Makanyaga na Nsengiyumva François (Igisupusupu) kuva saa kumwe n’imwe kugeza saa tatu z’ijoro.”

Ibi bisobanuye ko kuri uyu wa 26 Nyakanga 2019 ibi bitaramo bizatangira.

Yavuze ko kugira ngo uyu munsi ujye ugenda neza, babwiye abagurisha ibyo kurya n’ibyo kunywa ko bazajya baza kugira ngo umuntu azishime ntacyo abuze, iyi ikaba ari gahunda izakomeza ndetse mu minsi iri imbere bakaba bashaka ko izajya no mu tundi turere.

Abanya-Kigali bashyiriweho umunsi wo kujya bitabira ibitaramo ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza