00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 10 bashyize itafari rikomeye ku rugendo rw’imyaka 10 ya Bruce Melodie muri muzika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Ushobora kwibaza uko byari kuba bimeze, Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda nk’uko zari zimwe mu nzozi yahoranye ubwo yari mu mashuri yisumbuye muri Camp Kanombe.

Ni ukuvuga ngo ntabwo wari kuba wararirimbiwe ‘umukunzi wawe’ n’izindi nka ‘Turaberanye, Katerina, Embeera Zo na Blocka

Abanyabirori ubwo bahise batekereza mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, uko babyinnye izirimo ‘Ndumiwe, Ikinya, Ndakwanga, Uzandabure n’izindi nyinshi’.

Uyu munsi turi kubara imyaka 10 ishize, uyu mugabo wavukiye i Kanombe akanahakurira, amaze atanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki, baryoherwa n’indirimbo ze nk’umwe mu bamze kwigarurira imitima y’imbaga.

Abaturarwanda n’abo hanze yarwo bazabyizihiza ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, mu gitaramo uyu muhanzi azaba yishimira iyi myaka 10 amaze mu rugendo rw’umuziki.

Ni urugendo rushimishije ariko abamuzi bahamya ko atarugenze wenyine. Ibi aherutse kubishimangira mu ndirimbo yise ‘Bado’, aho yagerageje gushimira bamwe mu bagize uruhare mu itermbere rye.

Bruce Melodie ni umuhanzi wazamutse mu buryo bwihariye kuko yavuye inyuma y’abahanzi yafashaga ku rubyiniro, akajya kuruhataniraho na bo, kuri ubu akaba ari umwe mu baruyobora.

Muri iyi nkuru twahisemo abantu 10 bashyize itafari rikomeye ku rugendo rw’umuziki Bruce Melodie amazemo iyo myaka. Baba bo ku giti cyabo cyangwa babinyujije mu bikorwa byabo.

Hirwa Henry wo muri KGB

Umuntu mukuru aherutse kumbwira ko burya ukwiga kwiza ari ukwigana, yanyeretse byinshi yagezeho abikesha kwigana iby’abandi bagezeho.

Kuri Bruce Melodie, asa n’uwabimenye kera kuko na we iyo muganira akubwira ko yakuze akunda kumvishwa indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, ubwo yagarukaga ku buryo yakuze yahishuye uburyo yaje kumenya ko uretse indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, hari n’ubundi bwoko bw’umuziki ubwo yumvaga indirimbo z’itsinda ryahoze ryitwa KGB.

Umunsi umwe ajya gutangira umuziki, Bruce Melodie wigaga mu mashuri abanza yibye iwabo amafaranga ngo ajye gukora indirimbo i Cyangugu. Ibintu avuga ko yari yabishutswe n’umusore biganaga wamaze no gufata ayo mafaranga ahita atoroka arabura.

Ibi ntabwo byaciye intege uyu muhanzi, kubera urukundo yari afitiye KGB byatumye yumva ko ari bo bamufasha kwinjira mu muziki.

Uyu musore wari utuye i Kanombe yamanutse n’amaguru ajya i Gikondo agiye gushaka KGB yari igezweho muri icyo gihe, yagendaga ayoboza aho aba basore batatu bari batuye.

Ati” Barahanyeretse ndakomanga ndinjira mbabwira ko ndi umuhanzi ushaka kuzamera nka bo, bansabye kubaririmbira bumva mfite ubuhanga, Hirwa Henry ni we wafashe icyemezo cyo kumfasha bukeye anjyana kuri studio.”

Bruce Melodie avuga ko Nyakwigendera Hirwa Henry wabaga muri KGB yamujyanye muri studio ya Jackson Dado wagombaga kumukorera indirimbo ya mbere aranamwishyurira.

Icyakora ntabwo yigeze ibaho kuko yagiye atenguhwa cyane n’abagombaga kuyikora birangira idakozwe nyamara yari yarishyuwe.

Nyakwigendera Hirwa Henry wahoze mu itsinda rya KGB, Ni we wa mbere wabonye impano ya Bruce Melodie amwishyurira indirimbo ariko itarabashije gusohoka

Ama G The Black

Nyuma yo gushaka gukorerwa indirimbo yanishyuriwe ariko bikarangira itabayeho, uyu musore yaje kumenya ko i Kanombe hari studio nshya yafunguwe, ikaba iya Ama G The Black.

Iki gihe yavaga ku ishuri akinyuza kuri studio bamutuma utuntu kuri butiki, gusa we ku mutima asenga Imana ngo azabashe kuhigira ibijyanye na muzika.

Iyi studio yakoragamo Producer Jimmy ndetse na Piano ariko bose bakigishwa na Junior Multisystem.

Uko bigaga Bruce Melodie avuga ko ari ko yabaga ari aho hafi ateraho akajisho na we akagenda agira ibyo amenyeraho.

Nyuma y’igihe yagiye agira ibyo amenya ku muziki, uwari umwana batuma amazi na fanta atangira gukora indirimbo.

Bruce Melodie ahamya ko yafashijwe n’inyota yari afite yo kumenya umuziki ndetse n’urukundo yari awufitiye.

Nyuma yo gutangira gukora indirimbo zinyuranye uyu musore yirukanwe muri studio ya Ama G The Black nyuma akora mu zindi studio zitandukanye zirimo n’iz’i Rwamagana na Ngoma.

Uretse uru rugendo atangiye no kuririmba, Ama G The Black wari uzi neza Bruce Melodie yakomeje kumuba hafi bityo uyu muraperi wari mu bari bagezweho aririmbana na we indirimbo zakunzwe nka; Twarayarangije,Turi ku ishuri n’izindi bahuriyemo n’abandi bahanzi ariko zatumye uyu musoe akomeza izina rye mu muziki.

Fazzo Big Producer

Bruce Melodie wari umaze kuryoherwa n’amafaranga yo gukora indirimbo yaje guhura na Munyaneza Janvier bitaga Kill G, umushoramari wifuzaga kugura studio ya Ama G ariko igakorwamo na Bruce Melodie.

Bitewe n’uko yashakaga gukarishya ubwenge mu bijyanye no gutunganya indirimbo, yifuje kubanza kujya kwiga, Lick Lick ni we wagombaga kumubera mwarimu ariko bihurirana n’uko yari afite urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo kubura Lick Lick, Bruce Melodie yahuye na Fazzo ari naho bacuriye umugambi wo kureka kugura Studio ya Ama G bemeza ko bagiye kugura Unlimited yari itawe na Lick Lick.

Mu kugura Unlimited, Bruce Melodie yagombaga guhita yinjiramo nk’umuhanzi mushya Fazzo akaba Producer mu gihe Munyaneza ari we wari nyirayo.

Uyu mugambi waranogejwe ushyirwa no mu bikorwa. Bruce Melodie yahakoreye indirimbo zamwinjije mu muziki nka Tubivemo, Telefone, Uzandabure n’izindi zatumye ashinga imizi mu muziki.

Nyuma y’igihe yaje gutandukana na Unlimitted ubwo yari atangiye kugirana ibibazo na Fazzo.

Ku rundi ruhande mu gutangira k’uyu muhanzi, byari bigoye kubona amafaranga yo gukora amashusho y’indirimbo.

Iki gihe Fayzo wari umaze kugira izina mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi agakorana bya hafi na Unlimitted, yiyemeje gukorera Bruce Melodie indirimbo, zirimo ebyiri za mbere uyu muhanzi yasohoye.

Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu

Mushyoma Joseph benshi bazi nka Bubu akaba umuyobozi wa EAP (East Africa Promoters) itegura ibitaramo binyuranye, ni umwe mu babengutswe impano ya Bruce Melodie mbere, amuha akazi ko gufasha abandi bahanzi bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

Bruce Melodie wari ufite ubuhanga bwinshi mu muziki aha ni ho yatangiye kumenyerera kuririmba mu buryo bwa Live.

Uyu muhanzi utaratinze inyuma y’abandi bahanzi, nyuma y’imyaka ibiri yaje gusezera kuri aka kazi atangira urugendo rushya rumuganisha na we kuzahagarara ku rubyiniro nk’umuhanzi ku giti cye.

Ni ibintu yaharaniye ariko binamutwara umwanya utari munini kuko umwaka umwe nyuma yo gusezera aka kazi, yahise atangira guhatana n’abo yabaga ahagaze inyuma mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Bruce Melodie yaje kwegukana iri rushanwa mu 2018, aba umuhanzi rukumbi warikozemo afasha abandi bahanzi ubashije kuryegukana.

Bubu usa n’uwareze uyu musore yakomeje kumuba hafi amuha akazi mu bitaramo bikomeye yateguraga ndetse nk’uko uyu muhanzi aherutse kubiririmba amushimira mu ndirimbo Bado n’ubu aracyamuha n’akandi kazi.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP, Ni umwe mu babaye hafi Bruce Melodie kuva atangiye umuziki kugeza n'uyu munsi ari icyamamare
Bruce Melodie yatangiye afasha abahanzi ku rubyiniro
Irushanwa yatangiye afashamo abahanzi, yaje kuryitabira ndetse birangira anaritwaye

Piano

Amaze gutandukana na Unlimitted Records, Bruce Melodie yahise akurikira Piano bakuranye muri studio ya Ama G The Black.

Icyo gihe Piano yakoreraga muri Bridge Records, aho Bruce Melodie yakoreye indirimbo zirimo Inkovu mbere gato ko Piano amuhuza na Mico The Best watumye Bruce Melodie yinjira muri Super Level.

Na nyuma yo kwinjira muri Super Level, Bruce Melodie yakomeje gukorana na Piano bakorana indirimbo zirimo izakunzwe cyane nka; Ntundize, Ndumiwe, Music yakoranye na Radio n’izindi nyinshi bakoranye mbere y’uko uyu muhanzi atandukana na Super Level.

Piano ni we wafashe Bruce Melodie wari umaze kugirana ibibazo na Unlimitted Records

Richard Nsengumuremyi

Mico The Best wari usigaye akorana na Piano, yahuriye na Bruce Melodie mu gitaramo i Rusizi yiyemeza kumuhuza n’uwari umuyobozi wa Super Level ngo abe yamusinyisha.

Ibi ni ko byagenze ndetse akorera ibihangano byinshi muri iyi sosiyete yafashaga abahanzi ndetse mu gihe yahamaze yanashoboye kumurika album ze ebyiri.

Uretse izi album yanakoze indirimbo mpuzamahanga zarimo iyo yakoranye na Radio wari umwe mu bakomeye mu muziki wa Uganda mu itsinda rya Goodlyfe.

Aha ariko kandi ni na ho yakoraniye indirimbo n’abahanzi barimo Fille na Jamal bari mu bakomeye muri Uganda.

Nsengumuremyi Richard (Ubanza ibumoso) yari nyiri Super Level yabarizwagamo abahanzi barimo na Urban Boys

Umunyamategeko Bayisabe Irene

Bruce Melodie akigera muri Super Level yagiranye ibiganiro n’uwari umuyobozi wayo Nsengimuremyi Richard, bemeranya ko uyu muhanzi azajya ahabwa 50% y’ibyinjiye.

Nyuma y’iminsi mike bumvikanye ariko batarasinya amasezerano, Bruce Melodie yakoze ibitaramo ubuyobozi bwa Super Level butabizi.

Ibi byatumye habaho kurakara ndetse amasezerano agiye gusinywa arahindurwa Bruce Melodie abwirwa ko azajya afata 30% y’ibyo yinjije.

Bitewe n’uko yari amaze kubura umubyeyi we wari witabye Imana, Bruce Melodie yemeye gusinya aya masezerano y’imyaka ine ariko yiteguye ko namara kumenyekana azahita asaba kuyasesa.

Ubwa mbere yitabira Primus Guma Guma Super Star, Bruce Melodie yahawe miliyoni yahabwaga umuhanzi wese winjiyemo.

Ukurikije uko amasezerano yabigenaga yagombaga gufata 300 000FRW ariko bitewe n’uko hari n’utudeni yari yarafashe mbere, Bruce Melodie avuga ko yahawe amafaranga atarenze ibihumbi 70Frw.

Nyuma yo kumenyekana uyu muhanzi yaje kwigira inama yo kuva muri Super Level kubera kutabasha kwihanganira amafaranga make yahabwaga.

Bruce Melodie yamenyesheje ubuyobozi bwa Super Level ko akeneye guhabwa 50% cyangwa bagatandukana.

Kugira ngo haseswe amasezerano y’imyaka ine yari yarasinye, Bruce Melodie yasabwe kwishyura byibuza miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bruce Melodie avuga ko ya mafaranga yari menshi ku buryo byashobokaga ko uyu muhanzi yashoboraga guhagarika umuziki aho kugira ngo ayishyure.

Ibi byatumye bajya mu nkiko bityo abifashijwe n’umunyamategeko Bayisabe Irene, urubanza baba nk’abarutsinze basabwa kwishyura miliyoni 2Frw.

Me Bayisabe Irene ni we waburaniye Bruce Melodie urubanza rwashoboraga gusiga uyu muhanzi aretse umuziki

Kabanda Jean de Dieu uzwi nka Jado

Mu ndirimbo Bado uyu muhanzi yasohoye mu minsi ishize ashimira abarimo Jado (Kabanda Jean De Dieu) na Nando (Nando Bernard).

Ubwo Bruce Melodie yari amaze gutandukana na Super Level mu ntambara y’amagambo n’imanza z’urudaca, yakiriwe n’umugabo wakundaga umuziki we Kabanda Jean de Dieu yiyemeza kumufasha mu muziki.

Uyu yakunze gufatanya bya hafi n’abakunzi ba Bruce Melodie bari bayobowe na Nando Bernard.

Mu gihe cy’imyaka hafi itandatu bamaranye kuva mu 2015 kugeza mu 2021 ubwo uyu muhanzi yatangazaga ko abonye ubujyanama bushya, bakoranye ibikorwa binyuranye birimo indirimbo zakunzwe ndetse banamufasha gukuza sosiyete ye yise ’Ibitangaza’.

Bruce Melodie na Jado (Kabanda Jean de Dieu) wamubaye hafi mu gihe yari atangiye kwikorana umuziki, urugendo yamazemo imyaka irenga itanu

Danny Vumbi

Kuva Bruce Melodie asezeye muri Super Lavel, Danny Vumbi ni umwe mu bamufashe ukuboko mu rugendo rwo kwikorana umuziki, amufasha kwandika nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa.

Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi, ni umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Bruce Melodie kuko utabara amajoro bararanye mu ma studio bafatanya gukora indirimbo zinyuranye ziganjemo izakunzwe.

Uyu mugabo usanzwe ufite ubuhanga mu myandikire, azwi cyane nk’inshuti y’uyu muhanzi, ubushuti bwabo ahanini bukaba bushingiye ku buzima bwa buri munsi babanamo nk’abahanzi.

Uyu mugabo yagize uruhare mu kwandika indirimbo nka; Mahwi Bruce Melodie yakoranye na Meek Rowland,Appetit Bruce Melodie yakoranye na Fik Fameika,Turaberanye,Twatoye twatsinze,Kungola yakoranye na Sunny,Ntundize,Katapilla,Twongere Bruce Melodie yakoranye na Queen Cha n’izindi nyinshi.

Nibura Danny Vumbi yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo zirenga icumi zakozwe na Bruce Melodie kandi zikamenyekana.

Danny Vumbi na Bruce Melodie basanzwe ari inshuti z'akadasohoka

Maman Britta

Muri 2015 nibwo Bruce Melodie yibarutse imfura ye Itahiwacu Britta, uyu yanamukurikije ubuheta bwe mu minsi ishize tariki 24 Ukwakira 2019.

Ubwo yabyaraga imfura ye bisa n’aho ari bwo byamenyekanye ko afite umugore. Ikintu yari yarahishe itangazamakuru.

Abajijwe ku kuntu yashatse, Bruce Melodie yavuze ko atazigera avuga ku mugore we kuko yabimusabye. Uyu muhanzi ahamya ko agomba kubaha icyifuzo cy’umugore we.

Ati “Sinzavuga ku mugore wanjye, ni umuntu ukunda kugira ubuzima butari hanze, yansabye ko namurinda kujya mu itangazamakuru kandi ndabimwubahira.”

Icyakora ubwo yegukanaga PGGSS yavuze ko mu bantu ba mbere ashimira harimo umugore we Maman Britta, ahamya ko uyu ari umuntu ukomeye ku muziki we.

Nubwo bamaze kubyarana kabiri babana bitemewe n’amategeko. Bruce Melodie yavuze ko igihe nikigera azakora ubukwe kuko abifite mu mishinga ye.

Iburyo ni umugore wa Bruce Melodie, uwo uyu muhanzi aherutse gushimira ko amufasha mu buhanzi bwe

Ni benshi uyu muhanzi yagiye akorana na bo barimo n’abanyamakuru nka Uncle Austin na Ginty bari mu bafashije Bruce Melodie agitangira.

Aba bakaba barafatanyije n’abandi banyamakuru benshi baba hafi uyu muhanzi wagaragazaga impano idasanzwe mu muziki.

Hari kandi abahanzi bagiye bemera gukorana indirimbo n’uyu musore wari mushya mu muziki, nubwo inyinshi mu zo yaririmbyemo zamamaye. Barimo; Jay Polly, Ama G The Black twavuze haruguru, Uncle Austin, Jay C, P Fla n’abandi banyuranye bari bafite amazina icyo gihe.

Bruce Melodie agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .