00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozweho n’igitaramo cya Travis Scott bakomeje kugana inkiko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Jacques Bermon Webster II wamenyekanye nka Travis Scott yajyanywe mu nkiko asabwa kwishyurwa miliyali ebyiri z’amadorali kubera abantu 282 bagizweho ingaruka n’ibyabaye mu gitaramo aheruka gukora.

Umwunganizi mu mategeko wo muri Texas ubusanzwe witwa Thomas J. Henry, yareze uyu muhanzi n’abandi bafatanyije muri iki gitaramo mu cyimbo cy’abantu bose uko ari 282 bagizweho ingaruka n’iki gitaramo cyakomerekeje amagana y’abantu kigapfiramo abandi 10.

Yagize ati “Abaregwa bakoreye amafaranga muri iki gitaramo ndetse bakomeje kuyabika no gushyira abari bitabiriye mu bibazo. Abakiliya banjye bashaka kubona ko aba baregwa baryozwa ibyabaye.”

Uyu mwunganizi mu mategeko avuga ko abaregwa nibura bakwiriye kwishyura miliyali 2$. Mu kiganiro uyu mugabo aheruka kugirana na Hollywood yavuze ko ahagarariye abantu bari mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu ndetse n’abandi bari muri 40 y’amavuko.

Mu bo uyu mugabo yareze harimo Travis Scott wari nyiri iki gitaramo, Drake wakiririmbyemo, Live Nation yagiteguye, Apple Music ndetse na NRG Stadium cyabereyeho.

Henry avuga ko abantu ahagarariye bakuye ingaruka ku byabaye birimo gufatwa n’umutima, ibibazo by’ubwonko, kuvunika amagufwa, kugira ibibazo by’amaso n’ibindi.

Iki kirego kije nyuma y’ikindi cy’umunyamategeko Tony Buzbee uri kunganira abantu 125 barimo n’umuryango wa Axel Acosta Avila wari ufite imyaka 21 wapfiriye muri iki gitaramo. Uyu munyamategeko we ashaka miliyoni 750$.
Travis Scott yakoze igitaramo tariki 5 Ugushyingo 2021, mu iserukiramuco rya Astroworld ryabereye i Houston muri Leta ya Texas muri Amerika ryatangijwe na Travis Scott mu 2018.

Uyu mwaka hari hitabiriye abantu barenga ibihumbi 50. Muri abo 10 bahasize ubuzima mu gihe abandi barenga 300 bahakomerekeye ndetse bamwe bakaba bakirembeye mu bitaro. Intandaro y’impfu z’aba bantu ni umubyigano wabayeho ubwo Travis Scott yajyaga ku rubyiniro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .