Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu 2021 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakorwa ku mutima n’ibyo babonye (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Mata 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abakobwa icumi muri 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda mu 2021 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Aba bakobwa bagize iki gitekerezo nyuma y’uko bavuye mu mwiherero bakifuza gukomeza kunga ubumwe no gukomeza ibikorwa bitandukanye bibahuza. Bafashe umwanzuro wo gusura uru rwibitso mu kurushaho kumenya amateka ndetse no kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Urwibutso batemberejwe ibice byose byarwo, banasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni kugeza ubu.

Aba bakobwa nyuma yo gusura no gusobanurirwa amateka babwiye IGIHE ko bashenguwe no kubona amateka agaragaza ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi, bakaba biyemeje kurwanya amacakubiri birinda ko jenoside yazongera kubaho ukundi.

Nyampinga wakunzwe kurusha abandi, Kayirebwa Marie Paul, yavuze ko yakozwe ku mutima n’ukuntu Abanyarwanda babibwemo amacakuburi yabagejeje kuri jenoside.

Ati “Nakozwe ku mutima n’ukuntu u Rwanda rwari rumeze ha mbere, abantu bumvikana nta kibazo ariko ukabona haje abantu babinjijemo ibitekerezo bagahita bahinduka bikaza kubyara ubwicanyi butwara abantu bose n’abana birababaje cyane.”

Yakomeje agira inama urubyiruko yo kwirinda ababashuka bakababibamo amacakubiri.

Ati “Urubyiruko dukwiye kwirinda amabwire ahubwo tukumva ko ikiduhuje kiruta ibindi byose, kuko twese turi Abanyarwanda tuvuga ururimi rumwe muri make ikiduhuje ni kimwe.”

Musangwa Natalie, yavuze ko yatunguwe no kubona imbaraga zashyizwe mu kubiba amacakubiri, yemeza ko bikwiye kuba isomo ku rubyiruko rugakangukira kurwanya abapfobya Jenoside.

Ati “Nabonye imbaraga Leta yaririho kiriya gihe yashyize mu kubiba amacakubiri no gushishikariza abantu kwica Abatutsi, mbona birababaje.”

“Ibi byambereye isomo ndetse nkaba nkangurira n’urundi rubyiruko gufata iya mbere tugashyira imbaraga mu kurwanya abapfobya, cyane ababinyuza ku mbuga nkoranyambaga tukabasha kubahashya no kubanyomoza.”

Kurwanya abapfobya Jenoside Musangwa abihuje na Gaju Evelyne, wabaye nyapinga wabanye neza n’abandi. Gaju yavuze ko uko asura inzibutso agenda arushaho gusobanukirwa amateka y’ukuri kuri Jenoside bikamufasha kwitandukanya n’abapfobya.

Yagize ati “Si ubwa mbere nsuye urwibutso ndabikora kugira ngo menye amateka, bamwe bavuga ngo nta Jenoside yabaye njye sindi kumwe nabo kuko nyuma yo gusura urwibutso ndi umuhamya ko yabayeho.”

Aba bakobwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma y’uko igihe bari bari mu mwiherero basuye n’urwa Ntarama, ibintu bigaragaza inyota bafite yo kumenya amateka yaranze u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu abakobwa icumi muri 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda mu 2021 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba bakobwa bashyize indabo ku mva irimo imibiri y'abazize jenoside
Ba Nyampinga bavuze ko gusura urwibutso bizabafasha kumenya amateka y'u Rwanda
Miss Kayirebwa Marie Paul yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo amacakaburi yabibwe mu Banyarwanda
Abayobozi b'urwibutso babasobanuriye amateka yaranze u Rwanda
Aba bakobwa beretswe filimi nto igaragza ubuhamya bw'abarotse jenoside
Aba bakobwa basobanuriwe amateka y'u Rwanda kuva mbere y'ubukoloni
Bavuye ku rwibutso bafashe umwanzuro wo guhangana n'abapfobya Jenoside

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .