Abakobwa bavuzweho gufatwa ku ngufu na R. Kelly birakekwa ko biyahuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Abakobwa babiri Azriel Clary w’imyaka 21 na Joycelyn Savage ufite 23 babanaga na R. Kelly baburiwe irengero kuva ubwo uyu muhanzi aheruka gufungwa ndetse ababyeyi b’uwitwa Joycelyn bafite ubwoba ko aba bakobwa baba bariyahuye.

Aba bakobwa babanaga na R. Kelly mu nyubako ya Trump Tower iri mu Mujyi wa Chicago ariko ubu ntabariyo, nyuma yaho ku wa Kane w’iki cyumweru umwe mu bakozi ba FBI agiye kuri iyi nzu akayifunga.

Umunyamategeko w’Umuryango wa Savage, Gerald Griggs, yabwiye TMZ ko akeka ko aba bakobwa bombi baba bari kuba ku bantu ba hafi ba R. Kelly bo muri Chicago.

Griggs yavuze ko umuryango wa Savage ukeka ko aba bakobwa ariko na none bashobora kuba barateguye kwiyahura mu gihe uyu mugabo babanaga nawe yaba atarekuwe.

Yakomeje avuga ko bashobewe bakaba batazi aho aba bakobwa baherereye bakaba bashaka kugeza ikirego kuri polisi mu gihe nta makuru mashya babonye.

Ababyeyi ba Azriel bo bavuze ko bazi aho aba bakobwa bari, bemeza ko bari mu yindi nzu iri muri Trump Tower. Bemeje ko R.Kelly muri iyi nyubako afitemo ibice bibiri kandi icyo gice cya kabiri kikaba cyanditse ku mazina y’umukobwa wabo, bakomeje bavuga ko nta mukozi wa FBI wigeze agera kuri iyi nyubako.

Uyu muryango wa Azriel wo uvuga ko utizera ko aba bakobwa biyahuriye hamwe.

R. Kelly yatawe muri yombi ubwo yari ari gutembera muri Chicago n’imbwa ye, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure n’ibindi.

Ku wa Gatanu yagaragaye imbere y’urukiko ariko umucamanza ntiyafata icyemezo, niba yajya gufungirwa i New York naho bafite ibyo bamukurikiranyeho.

Uyu mugabo w’imyaka 52, ari gukurikiranwa n’ubushinjacyaha bwa Leta ya New York na Illinois, bwatangaje kuri uyu wa Gatanu ibyaha byose ashinjwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu 1998 yifashe amashusho ari gusambanya abana bane b’abakobwa batari bafite imyaka 18.

Aya mashusho yaje kuyabura mu 2001 yishyura ibihumbi byinshi by’amadorali kugira ngo yongere ayasubirane.

Ashinjwa kandi ko we n’uwahoze ari Umujyanama we Derrel McDavid mu 2002 bafashije umwana n’ababyeyi be gucika ubutabera kugira ngo badakorwaho iperereza.

Ngo yabahaye impano zitandukanye zirimo imodoka, amafaranga kugira ngo batazemera ko yasambanyije uyu mwana.

Ikirego cyo muri Leta ya Illinois gikubiyemo ibyaha by’ubugambanyi mu kwakira amashusho y’urukozasoni, kwakira amashusho y’urukozasoni, gukora amashusho y’urukozasoni y’abana, gukoresha abana bato imibonano mpuzabitsina n’ubugambanyi mu kwihisha ubutabera.

Ikirego cyo muri New York gikubiyemo ibyaha byo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina abana, gushimuta, gukoresha imirimo y’agahato no gucuruza abagore muri Leta za Illinois, Connecticut, California na New York.

Ubushinjacyaha bwemeza ko hari umukobwa umwe yateye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abifashijwemo n’ikipe yamufashaga mu muziki ngo aba bakobwa bajyaga bamusanga mu mijyi yakoreragamo ibitaramo, akabafungirana mu byumba.

Ntibari bemerewe kugira ikintu na kimwe bakora atabahaye uburengenzira ndetse yari yarabategetse kujya bamwita “se” ku buryo yageze n’aho abasaba kutazongera kuvugana n’abo mu miryango yabo cyangwa inshuti.

Aba bakobwa babanaga na R. Kelly bivugwa ko baburiwe irengero baherutse gutangariza mu kiganiro kuri CBS basuka amarira, bavuga ko R. Kelly yagambaniwe.

Muri Werurwe 2019 nabwo Polisi yo mu Mujyi wa Chicago yahurujwe n’umuntu utazwi wavugaga ko abakobwa babana n’umuhanzi R Kelly bari gutegura kwiyahura nyuma biza kuvumburwa ko yabeshyaga.

Abakobwa babana na R Kelly birakekwa ko biyahuye
Azriel Clary na Jocelyn bamaze iminsi baraburiwe irengero
Azriel Clary na Jocyeln Savage mu kiganiro bagiriye kuri CBS Television bahakanye ko R Kelly yabasambanyije ku gahato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza