Abakobwa umunani bazavamo Miss Supranational Rwanda 2020 batangajwe ni Urusaro Ange Prince, Munezero Grace, Umuratwa Anitha, Umugwaneza Carine, Ineza Charlène, Uwase Denyse, Mushimiyimana Sandra na Uwingabe Claire.
Abakobwa umunani bavuye muri 11 bari bahatanye muri iri rushanwa. Abatsinzwe ni batatu barimo Uguyeneza Alia, Shimwa Audrey na Umunyana Divine.
Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda, Nsengiyumva Alphonse yabwiye IGIHE ko aba bakobwa umunani batoranyijwe hagendewe ku mukobwa wahize abandi mu majwi yo kuri internet n’umukobwa wahize abandi mu cyiciro cya ‘Influencer Challenger’.
Abandi batoranyijwe ku manota 50% ibyo bakoze byose biteranyijwe n’amanota 50% yavuye mu ibazwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 bakoreye ku rubuga rwa Zoom.
Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa bazavamo Miss Suprational Rwanda 2021 kari kagizwe na Nsengiyumva Alphonse, Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 n’umunyamakuru Mukahirwa Diane wari mu ikipe yafashije abakobwa bitabiriye Miss Supranational Rwanda 2019.
Nsengiyumva yavuze ko umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana ku wa 27 Gashyantare 2021, mu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera COVID-19.
Abategura iri rushanwa ribera muri Pologne baheruka kwandikira abaritegura ku rwego rw’igihugu mu bihugu bitandukanye babamenyesha ko abo mu bitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagomba kuba basoje gutora Miss Supranational mbere ya 15 Kamena. Abo mu byo muri uyu muryango bo bagomba kuba barangije gutora bitarenze ku wa 15 Nyakanga.
Irushanwa rya Miss Supranational riri kuba ku nshuro ya 12 ryagombaga gusozwa tariki 8 Mutarama 2021, ariko riza gusubikwa kubera COVID-19.
Aba bakobwa 11 bari bamaze iminsi bari guhatana muri iri rushanwa mu byiciro bitandukanye birimo icyo kwivugaho, kuvuga ku bwiza bw’u Rwanda no kuvuga ku mushinga no kwamamaza Oppo nk’umufatanyabikorwa w’iri rushanwa.
Iri rushanwa riri gukorwa hifashishijwe TV1 ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Abo bakobwa bakorera mu matsinda, bigatambutswa kuri televiziyo.
Akanama nkemurampaka gakurikirana irushanwa inshuro nyinshi kifashishije ikoranabuhanga, ariko rimwe na rimwe bahura n’abakobwa barimo guhatana.
Aba bakobwa bagiye guhatanira ikamba rifitwe na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.
Irushanwa rya Miss Supranational International bahatanira kwitabira, ribera muri Pologne, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bahatanira iri kamba.
Umunyana Shanitah wegukanye ikamba umwaka ushize yahembwe miliyoni 1 Frw anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ryabereye muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere cyegukanye 500 000 Frw mu gihe Igisonga cya kabiri cyahembwe 300 000 Frw.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!