00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa batahiriwe muri Miss Rwanda bihurije hamwe mu mushinga uzatuma biteza imbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Abakobwa biganjemo abataragize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, bahuriye mu mushinga ugamije guteza imbere umwana w’umukobwa.

Aba bakobwa bahuriye muri sosiyete yiswe ‘Kigali Protocal’ yita cyane ku gufasha abantu bagize ibirori bitandukanye.

Barimo Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020 akaba ari na Visi Perezida aho yungirije Umukundwa Joshua. Harimo kandi Kayirebwa Marie Paul wegukanye ikamba nk’iri mu 2021, Uwimana Clémentine wari uri muri Miss Rwanda uyu mwaka ntagere kure, Umunyana Shanita na Umuratwa Kate Anitha bafite ikamba rya Miss Supranational 2019 na 2021 n’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 bavuze ko bihuje mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.

Irasubiza yavuze ko impamvu bihuje ari ukugira ngo imishinga bafite itarangirira aho.

Ati “Impamvu twahereye ku bakobwa baba baritabiriye Miss Rwanda ni uko baba baragaragaje umurava wo hejuru mu gufasha igihugu. Icyo twifuza ni uko imishinga yabo itarangirira aho. Icyo tugamije ni ugushyigikira umwana w’umukobwa .”

Kigali Protocal yatangiye mu 2019 ariko bahisemo kuyimurika mu 2021 kuko aribwo ibyo bifuzaga kuba bamaze kugeraho aribwo byari bimaze kuba.

Umukundwa yavuze ko batirengagije abahungu kuko serivisi batanga zirimo kwamamaza, gufasha kwakira abantu mu nama, gukora mu bitaramo n’ibindi bitandukanye nabo batahejwe.

Kigali Protocal itanga serivisi ndetse yakoze mu bikorwa bitandukanye birimo The Mane Christmas Party, Bigomba Guhinduka, East African Party ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ubu bari mu gikorwa bise ‘Meddy Mimi Moment’ bafatanyije n’abafana ba Meddy ndetse na Recson Production. Iki gikorwa kigamije kwifuriza Meddy n’umukunzi we ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rwo kurushinga bari kwitegura ku wa 22 Gicurasi.

Sibyo gusa, bagamije no gushimira uyu muhanzi ibihangano byiza byanyuze benshi yakoze.

Iki gikorwa kigamije no kuzamura impano cyane ko hari abahanzi batandukanye bacyitabiriye bakohereza amashusho yabo bari kuririmba. Abatoranyijwe bazagaragara mu ndirimbo yitwa ‘I Can’t Lie’ izahuriramo ibyamamare bitandukanye.

Aba bakobwa bamurikiye umushinga wabo itangazamakuru
Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity mu 2020 yavuze bagamije guteza imbere umwana w'umukobwa
Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity uyu mwaka ni umwe mu bakobwa bihurije hamwe muri uyu mushinga
Patycope niwe wayoboye iki gikorwa cyo kugaragaza iyi sosiyete
Umunyamakuru Eddie Nsabimana wa The New Times yari ari mu gikorwa cyo kumurika Kigali Protocol
Umuratwa Kate Anitha nawe yisunze bagenzi be
Uru byiruko rugamije kwiteza imbere ariko umukobwa akaba ari we ushyirwa imbere
Urubyiruko rwahisemo kwihuza hamwe rwiganjemo abanyuze muri Miss Rwanda
Uwimana Clémentine wari uri muri Miss Rwanda uyu mwaka ntagere kure, ari muri uru rubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .