Abakobwa basaga 200 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu hatangijwe urugendo rwo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2018, hamaze kwiyandikisha abakobwa bagera kuri 200 bifuza guhatana kurusha mu myaka yatambutse.

Ku nshuro ya cyenda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda uzasimbura Iradukunda Elsa watowe mu 2017.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda, bwatangaje ko irushanwa ry’uyu mwaka ari ryo ryakiriye abakobwa benshi bifuza gutorwamo Nyampinga w’u Rwanda, umubare munini ukaba ari uw’abiyandikishirije mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back-Up, Ishimwe Dieudonné, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hasigaye iminsi ine ngo kwiyandikisha ku bifuza guhatanira ikamba bihagarikwe, kugeza ubu bakaba bamaze kwakira abakobwa barenga 200.

Yagize ati "Kugeza ubu imibare yarazamutse cyane, nubwo bitoroshye kumenya imibare yo mu myaka yabanje mbere yo gutangira kuritegura muri uyu nibwo tumaze kwakira benshi kurusha mbere ku buryo abiyandikishije bose nibitabira irushanwa rizagira indi sura. Mu Mujyi wa Kigali hamaze kuboneka abagera muri 50."

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 13 Ukuboza ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwiyandikisha, Ishimwe yatangaje ko uyu mwaka Miss Rwanda izagaragaramo impinduka zitandukanye zirimo ko mu majonjora hazatoranywa abakobwa 30 aho kuba 25 nk’uko byari bisanzwe nyuma hakazakorwa irindi jonjora rizasigazamo abakobwa 20. Aba nibo bazerekeza mu mwiherero aho kuba 15 bari basanzwe bajyamo.

Izindi mpinduka zirimo kuba hazatorwa ibisonga bibiri bizagaragira Nyampinga w’u Rwanda aho kuba bine nk’uko byari bisanzwe ndetse ngo nta Nyampinga uzongera gukora umushinga wenyine kuko hazatoranywa imishinga itatu myiza kurusha indi ikaba ari yo ishyirwamo imbaraga.

Ibikorwa by’ijonjora bizatangira tariki 13 Mutarama 2018 mu Karere ka Musanze, tariki 14 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 ni mu Karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Kayonza bikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 azatorwa mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Convention Centre ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.

Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda bizatangwa na Cogebanque, amatike y’indege azatangwa na RwandAir, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.

Itorwa rya Miss Rwanda ryateguwe na Mashirika muri 2012, na ho kuva mu mwaka wa 2014 isoko ryatsindiwe na Rwanda Inspiration Back-Up ku bufatanye n’abaterankunga baryo ku isonga hari Cogebanque, ari na bo batangiye igikorwa cyo gushaka Nyampinga 2018 uzasimbura Iradukunda Elsa.

Abandi bakobwa batowe muri Miss Rwanda barimo Nubuhoro Jeanne (1991), Uwera Dalila (1993), Bahati Grace (2009), Kayibanda Mutesi Aurore (2012), Akiwacu Colombe (2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly (2016).

Miss Iradukunda Elsa ugiye gutanga ikamba kuri mugenzi we uzatorwa mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza