Abakobwa 46 bahanganye na Uwase muri Miss University Africa 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Uwase Sangwa Odylle wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda mu 2019 niwe watoranyijwe guhagararira u Rwanda mu bakobwa 46 bagiye guhurira mu irushanwa rya Miss University Africa 2019 ribera muri Nigeria.

Iri rushanwa ubusanzwe ribera muri Nigeria rihuriza hamwe abakobwa batandukanye bo muri Afurika mu mpera za buri mwaka.

Uwase ari ku rutonde rw’abakobwa 47 bagomba guhatana uyu mwaka, ahagarariye u Rwanda.

Uyu mukobwa yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019 aho yari yambaye nimero 16.

Mu migambi ye muri Miss Rwanda yari afite umushinga wo gufasha abana b’imfubyi n’abo ku muhanda ndetse no guteza imbere gahunda ya tubarere mu miryango.

Umwaka ushize Umunyana Shanitah ni we waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa ariko ntiyabashije kwegukana ikamba, icyo gihe Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique niwe watsinze.

Icyo gihe Umunyana yabashije kuza mu bakobwa icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bagatoranywamo uhiga abandi.

Umukobwa uhiga abandi muri iri rushanwa yegukana $50 000, imodoka nshya ndetse akaba Ambasaderi w’abanyeshuri b’Umuryango w’Abibumbye, ryitabirwa n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 26, batashatse ndetse badafite abana.

Reba amashusho Uwase Sangwa Odylle agaragariza amahanga akurikiye irushanwa ahatanyemo rya Miss University Africa 2019, ibyiza by’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza