Abakobwa 15 bari guhatana muri Miss Supranational batangiye umwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 15 bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational batangiye umwiherero w’iminsi itanu, uri kubera kuri La Palisse Hotel i Nyandungu mu Mujyi wa Kigali.

Aba bakobwa berekeje muri uyu mwiherero kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2019. Bazajya bahabwa inyigisho zitandukanye ku muco nyarwanda, uko bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye, indangagaciro zikwiye kubaranga n’ibindi.

Aba bakobwa berekeje mu mwiherero ni Umulisa Divine (No 2), Umufite Anipha (No 3), Neima Nina (No 5), Umwali Bella ( No 6), Uwababyeyi Rosine (No 7), Magambo Yvette (No 9), Gihozo Alda (No 10).

Harimo kandi Umwari Sandrine (No 11), Igiraneza Ndekwe Paulette (No 12), Mutoni Queen Peace (No 13), Uwase Aisha (No 14), Umuhoza Karen (No 15), Umutoniwase Anastasie (No 17), Umunyana Shanitah (No 18) na Umukundwa Clemence ( No 19).

Umwiherero wa Miss Supranational Rwanda uzasozwa ku wa ku wa 8 Nzeri 2019. Ku wa 06 Nzeri hazabaho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 08 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi, akazaserukira u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne.

Kwinjira mu muhango nyir’izina wo gutanga ikamba rya Miss Supranational bizaba ari 10,000 Frw mu myanya isanzwe. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frw mu gihe ameza y’abantu umunani azaba ari 150,000 Frw.

Umuhanzikazi Alyn Sano ni we uzasusurutsa abazaba bitabiriye iki gikorwa gitegerejwe na benshi.

Ushobora kugura itike yo kwinjira muri ibi birori wifashishe uburyo bwa Mobile Money ugakoresha code ya 33 31 01. Ukanda *182*8*1*333101*Amafaranga#

Umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa Miliyoni 1 Frw, anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne, mu Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere azahabwa 500,000 Frw, Igisonga cya kabiri ahembwe 300,000 Frw.

Abitabiriye umwiherero babanje kuganirizwa ku mabwiriza bazajya bagenderaho
Aba bakobwa bafataga amafunguro baganira ubona bahuje urugwiro
Bateze amatwi amabwiriza bagomba kugenderaho mu mwiherero
Basangiye ifunguro rya nijoro
Bemerewe kongera gukoresha telefoni zabo mu gihe bazaba barangije ibikorwa byose bijyanye n'umwiherero
Babanje kwiyandikisha mbere yo kujya mu byumba byabo
Amafunguro yahawe aba bakobwa ku munsi wa mbere w'umwiherero
Igiraneza Ndekwe Paulette na bagenzi be bari gufata amafunguro
Bagaragaje ibyishimo bageze mu byumba byabo
Magambo Yvette uri mu bashaka ikamba rya Miss Supranational yari afite akanyamuneza
Mutoni Queen Peace na Neima Nina bazajya baba mu cyumba kimwe
Neima Nina yicaye ku gitanda azajya araraho
Umunyana Shanitah ari ku gitanda azajya araraho
Simbi Sabrina witabiriye iri rushanwa mu 2012 azafatanya n'umubyeyi we gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw'aba bakobwa
Buri mukobwa yitwaje ibintu yumva azakenera mu buzima bwa buri munsi mu mwiherero
Umukundwa Clemence yicaye ku buriri azajya araraho
Umwali Sandrine ari mu bakobwa batangiye umwiherero wa Miss Supranational Rwanda 2019
Umwali Sandrine yicaye ku buriri azajya araraho

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza