Abahataniye Primus Guma Guma Superstar biyeretse abafana i Kabuga (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Kamena 2018 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Abahanzi icumi bahatanye mu irushanwa risumba andi mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Superstar, basusurukije abatuye i Kabuga, babashishikariza kubatora bakabaha amahirwe binyuze mu bushya bwashyizweho.

Abatuye i Kabuga beretse urukundo abahanzi bari muri iri rushanwa na bo babasusurutsa bifashishije indirimbo zabo zakunzwe kurusha izindi. Iki gitaramo cyabaye mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Kamena 2018.

Umushyushyarugamba MC Buryohe yatangiye gushyushya abafana saa cyenda zuzuye. Nubwo hari izuba ryinshi ntibyabujije imbaga kuzuza imbuga yegeranye n’Isoko rya Kabuga batangirana n’umuziki wa DJ, abiyizera mu kubyina bajya ku rubyiniro bashyushya bagenzi babo.

Buri muhanzi yaririmbye indirimbo imwe ndetse akabwira abafana uko bamutora mu itora rishya ryazanye impinduka aho abafana bagura inzoga ya Primus y’ubwoko ubwo ari bwo bwose hanyuma bakoresheje telefoni bakohereza inyuguti zanditse mu mufuniko kuri 7333 bongeyeho nimero y’umuhanzi.

Young Grace ni we muhanzi wabimburiye abandi muri iyi ‘mini-roadshow’ y’i Kabuga. Yinjiriye mu ndirimbo “Whiskey ya Papa,” abakunzi b’umuziki mu mpande zose barushijeho kuba benshi ubwo bamenyaga ko abahanzi na bo bahigereye.

Uncle Austin yaririmbye “Everything” yakoranye na Meddy; Queen Cha yaririmbye indirimbo ye nshya yitwa “Winner”; Mico the Best muri Afrobeat yiyeretse abafana akoresheje indirimbo yise “Akabizu” naho Khalifan ukora mu njyana ya Hip Hop aririmba iyitwa “Ibaruwa,” yavuze ko ikomoza ku mateka ye n’uko yazamutse mu muziki.

Aba bahanzi bakurikiwe n’itsinda rya Just Family ryaririmbye indirimbo yitwa “Bindimo” ryakoranye na Bulldogg mu gihe gishize. Jay C winjiye muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere, yaririmbye “I Am Back” yamuhaye icyubahiro mu baraperi mu mwaka ushize.

Christopher yabanje kubaza abafana niba biteguye gusimbuka, ahita yatanya n’indirimbo ye yitwa “Birahagije” yaririmbye asimbukana na bo. Hakurikiyeho Bruce Melodie bahataniye ikuzo muri iri rushanwa aririmba indirimbo yise “Ndumiwe” yanyuze benshi agitangira umuziki. Itsinda rya Active niryo ryasoje igitaramo mu mbyino n’indirimbo yabo bise “Lift”.

Pierrot Byukusenge ukora mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa muri Bralirwa nk’umuyobozi w’igitaramo, yavuze ko ubu buryo bushya bw’ibitaramo bito bito ari amahirwe ku bahanzi kuko babasha kwiyereka abafana mu bindi bice bitazageramo ibitaramo byagutse.

Ati “Uburyo abantu batora bwarahindutse, niyo mpamvu twazanye izi ‘mini-roadshows’ kugira ngo tujye tujya ahantu ibitaramo byagutse bitazagera tubabwire uburyo byahindutse babashe kumenya uko batora aba bahanzi biyumvamo bakunda.”

Yavuze ko ubu buryo bushya ari n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwegera abakunzi ba Primus n’abahanzi bahatanye ariko banabamenyesha ko uburyo bushya bwo gutora bwahindutse.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar muri uyu mwaka ryashyizwemo impinduka zidasanzwe aho nyuma y’igitaramo cya kabiri hazajya hacamo ibyumweru bibiri hagati ya kimwe n’ikindi. Muri icyo gihe abahanzi bahabwa umwanya wo kujya gusura abafana mu bindi bice bitandukanye by’igihugu babasaba kubashyigikira mu irushanwa ndetse bakabasusurutsa by’igihe gito.

Aba bahanzi biyerekanye i Kabuga bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Mu gutanga ibihembo ku munsi wa nyuma, abahanzi batanu ba mbere ni bo bazahembwa bitandukanye no mu myaka yashize aho bose bahembwaga amafaranga y’inyongera bitewe n’uko buri wese yitwaye.

Umuhanzi uzegukana Primus Guma Guma Superstar azahembwa miliyoni 20, azemezwa n’akanama nkemurampaka gusa. Uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane azahabwa miliyoni 15 nk’umwanya mushya wiyongereyemo.

Ibi bivuze ko uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35 za Bralirwa icyarimwe.

Bruce Melodie abwira abafana uko bamutora
Uncle Austin yaririmbye 'Every thing' yakoranye na Meddy
Primus yateye akanyamuneza abatuye i Kabuga
Christopher yereka abafana nimero ze atorerwaho
Young Grace imbere y'abafana be i Kabuga
Young Grace yaririmbye 'Whiskey ya Papa'
Mico the Best imbere y'abafana i Kabuga
MC Buryohe wayoboye igitaramo
Imbere y'imbaga
Abanyonzi bari babukereye
Abari inyuma ya Khalfan
Active izwiho ubuhanga mu kujyana kw'abayigize mu mbyino
Primus igira umusemburo uryoha cyane
Jay C uririmba Hip-Hop yifasjishije 'I Am Back' yakoranye na Bruce Melodie
Jay C yaririmbaga ari na ko yereka abafana uko bamutora
Jay C, Young Grace na Khalfan_ abaraperi bari muri Primus Guma Guma Superstar
Just Family yaririmbye 'Bindimo'
Khalifan ukunze kwiyita Govinda yishimiwe muri Hip Hop

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza