Abahataniye Primus Guma Guma batanze ubwishingizi ku miryango y’abamugariye ku rugamba

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Mata 2018 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Abahanzi batoranyijwe guhatanira Primus Guma Guma Superstar basuye abahoze mu ngabo zari iza APR babaha inkunga ya miliyoni eshatu yo kwifashisha kugura ubwisungane mu kwivuza imiryango yabo n’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Mata 2018. Abahanzi bari muri PGGSS baherekejwe na Bralirwa basuye imiryango y’abamugariye ku rugamba mu Kagari ka Murehe ko mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana.

Byari ibihe byiza ku baturage babashije kwibonera imbonankubone abahanzi by’umwihariko wasangaga zimwe mu ndirimbo zabo bazizi kuko bafatanyije kuririmba mu kongera imbaraga zibinjiza mu gikorwa neza.

Mico The Best wavuze mu izina ry’abahanzi bose bari mu irushanwa, yashimangiye ko inkunga batanze kuri iyi miryango yo mu Karere ka Rwamagana izayifasha kubona uburyo bwo kwivuza bityo ubuzima bwabo bukomeze bube bwiza.

Yagize ati “Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Superstar tubifashijwemo na Bralirwa twifuje kuza aha tugatanga inkunga yakoreshwa mu kwishyura ‘mutuelle santé’ ku bacitse ku icumu n’abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bizabafashe binaborohereze mu kubona ubuvuzi.”

Nkeshimana Serge, umwe mu bamugariye ku rugamba mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye IGIHE ko bakozwe ku mutima n’iki gikorwa by’umwihariko bagashima cyane uburyo Bralirwa yibutse n’imiryango yabo kuko bo ubwishingizi bishyurirwaga ari ubwabo gusa.

Yagize ati “Kuba Bralirwa itwishyuriye turanezerewe cyane. Abantu bafite umutima wo gufasha bayireberaho ku gikorwa idukoreye kandi bakagira umutima w’ubugwaneza wo gutekereza ku bantu bababaye bakabazamura. Iki gikorwa cyadukoze ku mutima cyane.”

Mushyoma Joseph ukuriye EAP ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Superstar yavuze ko iki gikorwa cyateguwe n’abahanzi bafatanyije n’uruganda rwa Bralirwa rutera inkunga iri rushanwa riri ku isonga mu bikorwa biteza imbere umuziki n’abahanzi mu gihugu. Ku bijyanye n’imyiteguro y’irushanwa yavuze ko irimbanyije kuko imyitozo y’abahanzi yatangiye.

Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Abahanzi bazahatanira Primus Guma Guma batanze ‘mutuel de santé’ 1000 ku miryango y’abamugariye ku rugamba

Bralirwa yakoze impinduka zikomeye mu bihembo. Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].

Uyu mwaka PGGSS ihataniwe n’abahanzi barimo Jay C, Queen Cha, Khalfan, Active, Christopher, Just Family, Young Grace, Uncle Austin na Bruce Melodie utabonetse muri iki gikorwa kubera uburwayi.

Abafite imiryango yahawe inkunga bashimiye Bralirwa yagize umutima wo gufasha
Abahanzi banyujijemo bararirimba
Akanyamuneza kari kose ku bo mu miryango yafashijwe
Babanje gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Iki gikorwa cyabereye ku biro by'Akagari ka Murehe i Rwamagana
Inkunga yatanzwe izafasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Miss Umunyana Shanitah yari yifatanyije n'abatanze iyi nkunga
Mushyoma Joseph ukuriye EAP yavuze ko imyiteguro y'irushanwa irimbanyije
Patrick Samputu ukora muri Bralirwa
Young Grace, Uncle Austin na Queen Cha bari mu bahataniye PGGSS
Ubuyobozi bwashimye iki gikorwa Bralirwa yakoranye n'abahanzi
Ifoto y'urwibutso y'abahanzi n'abahawe inkunga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza