Abahatanira PGGSS 8 basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Mata 2018 saa 09:57
Yasuwe :
1 0

Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya munani baherekejwe n’abayobozi ba Bralirwa na EAP, basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside basobanurirwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse ikaza guhagarikwa.

Iyi Ngoro y’Amateka igaragaramo urugendo rw’Ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994. Iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Aho yubatse, hitwaga CND [Conseil National pour le Développement].

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bahataniye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uyu mwaka, kuri uyu wa Gatanu, basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura.

Mu bice basuye harimo ibigaragaza amateka y’u Rwanda mu gihe cyo gusinya amasezerano ya Arusha, ibigaragaza abacurabwenge ba Jenoside n’abahezanguni batifuzaga ko amasezerano y’amahoro yagerwaho, ibigaragaza uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa n’uko Ingabo zari iza RPF zayihagaritse.

By’umwihariko ubwo bari bageze ku gice kigaragaza uruhare rw’abanyamakuru n’abahanzi nka Simon Bikindi mu gukwirakwiza urwango no gutera ingabo mu bitugu umugambi wa Jenoside, abahanzi bahatanira PGGSS 8 bagaragaje ko umuyoboro bafite wo kugera ku bantu benshi wakoreshejwe nabi bityo bakeneye izindi mbaraga nyinshi kugira ngo batange ubutumwa bufitiye umuryango Nyarwanda akamaro.

Basobanuriwe uruhare rw’abanyamakuru n’abahanzi mu gukwirakwiza urwango no gushyigikira umugambi wa Jenoside

Young Grace aganira na IGIHE yagize ati “Gusura iyi Ngoro ni amahirwe akomeye tugize kuko tuhabonye byinshi tutari tuzi. Abahanzi hari uruhare runini cyane bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi babiba urwango mu Banyarwanda.Twe dufite inshingano zo kongera kubaka Umuryango Nyarwanda biciye mu butumwa dutambutsa mu bihangano byacu.”

Bruce Melody we yashimiye ubwitange Ingabo zari iza RPF zagize, zikanga kurebera Abatutsi bicwaga bazira uko baremwe mu gihe amahanga yari yabatereranye, asaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukora cyane kugira ngo rugire uruhare mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Umaze kureba amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, icya mbere washimira cyane Ingabo zari iza RPF zitanze kugira ngo ziyihagarike. Byari bigoye, zari zihanganye n’izindi nyinshi kandi zifite ibikoresho ariko umutima mwiza no gukunda igihugu byatumye zigera ku ntego.”

Umuyobozi wa East African Promoters ‘EAP’ itegura PGGSS ku nkunga ya Bralirwa, Mushyoma Joseph [Boubou] yavuze ko bateguye kujyana aba bahanzi gusura iyi Ngoro mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenya amateka y’igihugu kugira ngo bamenye uruhare bagenzi babo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bamenye ibyo bagomba gutanga mu butumwa buba bukubiye mu bihangano byabo.

Yavuze ko nyuma y’iki gikorwa banateganya kuzajyana n’aba bahanzi gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Abahatanira Guma Guma kandi baritegura gukusanya amafaranga yo gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza kugira ngo banashyigikire gahunda nziza z’igihugu.

Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya Munani irimo abahanzi icumi: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Iri rushanwa rimaze imyaka irindwi ribera mu Rwanda kuva mu 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Abahanzi bahatanira PGGSS 8 ubwo berekezaga ku Ngoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside
Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star n’abayobozi ba Bralirwa na EAP, basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside basobanurirwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ikaza no guhagarikwa
Umuyobozi wa East African Promoters ‘EAP’ itegura PGGSS ku nkunga ya Bralirwa, Mushyoma Joseph [Boubou] ari kumwe n'abayobozi muri Bralirwa barimo Ntagozera Yvette wo mu Ishami ry'Iyamamazabikorwa
Abahatanira PGGSS bagaragaje ko umuyoboro bafite wo kugera ku mbaga nyamwinshi ukwiye gukoreshwa hatangwa ubutumwa bufite akamaro
Abasore ba Active Boys bafashe ifoto y'urwibutso mu Ngoro Ndangamateka igaragaza ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu
Na Mico The Best ntiyacikanwe
Muneza Christopher ahagaze imbere y'ifoto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w'Ingabo za APR, Maj Paul Kagame ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati
Young Grace yavuze ko nk'abahanzi bafite inshingano zo kubaka Umuryango Nyarwanda biciye mu butumwa banyuza mu bihangano
Umuraperi Jay C (ibumoso) aganira na Mico The Best nyuma yo gusangizwa amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Queen Cha ni umwe mu bahanzi bahataniye Primus Guma Guma Super Star
Bruce Melody yashimiye ubwitange Ingabo zari iza RPF zagize mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa East African Promoters ‘EAP’ itegura PGGSS ku nkunga ya Bralirwa, Mushyoma Joseph [Boubou] yavuze gusura iyi Ngoro biri mu rwego rwo gufasha abahanzi kurushaho kumenya amateka y’igihugu

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza