00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi Glosby na Gang Rope begukanye igihembo cya MNI mu gitaramo cyaririmbyemo Alyn Sano (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021 guhera saa Moya n’Igice z’umugoroba kuri studio za TV10, habereye ibirori byo gushimira abatsinze ku rutonde rw’indirimbo rwa MNI ku nshuro ya kane mu gihembwe cyari cyatangiye mu kwezi kwa karindwi.

Ni ibihembo kuri iyi nshuro byegukanywe na Glosby & Gang Rope mu ndirimbo yitwa ‘Let’s get it’ , aho bahembwe agera kuri 1.250. 000 Frw.

Gang Rope [Jean d’Amour Mizinduko] na Glosby [Uwimana Glosby Gad] bahuriye muri iyi ndirimbo buri wese akora ku giti cye. Glosby ni yo ndirimbo ya mbere yari agaragayemo naho mugenzi we afite izindi eshatu.

‘Let’s get it’ yabaye iya mbere ivuga kwitinyuka, igakangurira abantu gutinya gukora ikintu babona ko kidashoboka kuko byanga bikunze nacyo cyashoboka.

Gang Rope yabwiye IGIHE ko ari ikintu gikomeye kuri bo nk’abahanzi bakizamuka kuba begukanye umwanya wa mbere, ndetse bikaba bigiye kubafasha mu muziki wabo.

Ati “Kuba twabaye aba mbere ni iby’agaciro ku nshuti n’imiryango ndetse hari benshi bumvaga bitashoboka. Ubu tugiye kugaragariza abantu ko kudutora bitapfuye ubusa. Amafaranga twabonye agiye kudufasha mu muziki.”

Aba bahanzi bari bahanganye n’abarimo Bulldogg, Mico The Best, Alyn Sano, Asa Jean na Arsene Tuyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana n’abandi. Bagize amajwi 58.034 y’ababatoye.

Mu biganiro byatanzwe ubwo hatangwaga ibi bihembo bya MNI, Scott Gaga Butera uri mu babitegura, yavuze ko buri gihembwe cyose cyabyo kigira umwihariko wacyo.

Ati “Buri gihembwe cyose, kigira umwihariko wacyo, ndetse kigira ubwiza bwacyo ariko muri iki gihembwe bitewe n’ubufatanye twagiranye na SPENN ndetse na TV10, byafashije kuzamura imenyekana ry’iki gikorwa ndetse bidufasha gukomeza gushyira mu bikorwa icyerekezo cyacu cyo gukomeza kugira urahare mu iterambere ry’abahanzi. Turishimira ko umubare w’abahanzi bitabiriye ndetse n’abafana babatoye wazamutse cyane ugereranije nibihe byabanje.”

Umuyobozi wa SPENN Rwanda ndetse wanateye inkunga ibi bihembo, Norbert Haguma, yavuze ko babona uruganda rw’umuziki rufite imbaraga cyane ndetse akaba ari nayo mpamvu batangiye gukorana na MNI.

Ati “Tubona ko kimwe mu bibazo gituma umuziki utazamuka cyane harimo no kuba nta buryo buhari umufana yashyigikira umuhanzi akunda mu buryo bw’ako kanya ari nacyo MNI yaje gukemura.”

Muri ibi ibirori kandi byitariwe n’ibyamamare bitandukanye aho mu bitariye harimo na Alyn Sano waririmbiye abari bakurikiye uyu muhango mu buryo bwa live.

Alyn Sano na we yahembwe ku bwo kwegukana igihembo yari yatsindiye ku nshuro ya gatanu mu ndirimbo ye igezweho yitwa ‘Hono’ yavuze yanenejejwe no kwegukana iki gihembo.

Intore Tuyisenge uhagarariye Urugaga rwa Muzika mu Rwanda yavuze ko ashimira Leta kuba yarashyize imbaraga mu gukingira abantu kuko bizatuma abahanzi bongera gutarama imbonankubone, ndetse n’ubushobozi bwabo bukabasha kongera kuzamuka. Yanashimiye MNI ku bw’igikorwa cyiza yazanye.

MNI Ltd ni sosiyete yigenga ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya Muzika Nyarwanda, binyuze mu gushyiraho uburyo bushya bwinjiriza amafaranga abahanzi kandi bukamenyekanisha umuziki wabo kurushaho.

Miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda zahawe abahanzi binyuze mu mushinga w’urutonde rw’indirimbo rwa MNI, ndetse hatangwa ibihembo buri gihembwe ndetse n’amafaranga yinjijwe binyuze mu gutora indirimbo.

Reba indirimbo yatumye Gang Rope na Glosby batsinda

Akanyamuneza kari kose mu maso ya Alyn Sano
Alyn Sano mu kiganiro n'umunyamakuru wa Radio/Tv10
Alyn Sano ni uku yaserutse yambaye
Alyn Sano yaririmbye mu buryo bwa live yishimirwa n'abari bakurikiye iki gikorwa
Gosby na Gang Rope ni bo begukanye igihembo
Intore Tuyisenge uhagarariye urugaga rw'abahanzi yashimiye Leta iri gukora ibishoboka byose ngo ibitaramo bisubukurwe
Isharah Alliance uri mu batwaye ibihembo bya MNI mu bihe byashize
Mu biganiro byatanzwe ubwo hatangwaga ibi bihembo, Scott Gaga Butera uri mu babitegura ibi bihembo bya MNI yavuze ko buri gihembwe cyose cyabyo kigira umwihariko
Umuririmbyi Arsene Tuyi ari mu bari bitabiriye iki gikorwa
Umutoni Josiane usanzwe ari umunyamakuru wa Radio10 na TV10 ari mu bayoboye ibiganiro byabaye mbere yo gutanga ibi bihembo
Umuyobozi wa SPENN yateye inkunga ibi bihembo, Norbert Haguma, yavuze ko uruganda rwa muzika Nyarwanda ruri gutera imbere cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .