Abahanzi batakambiye Inteko Ishinga Amategeko, ubuzima gatozi bwabaye ihurizo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Kamena 2018 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Abahuriye mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba gukorerwa ubuvugizi mu rugendo barimo rwo gushaka ubuzima gatozi bwabafasha kuba ikigo kizwi n’amategeko y’u Rwanda bakabasha gushyira mu bikorwa imigambi bafite yo guteza imbere ubuhanzi mu gihugu.

Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi ihurije hamwe ingaga esheshatu zigizwe n’abahanzi bakora filime, abanditsi, abanyabugeni bukoreshejwe pulasitiki, abakora umuziki, abakinnyi b’ikinamico, abanyarwenya, abamurika imideli n’ibindi byiciro bitandukanye bibonekamo ubuhanzi.

Aba bahanzi bavuga ko mu mikorere yabo ya buri munsi bibagora gukora nta buzima gatozi bafite ndetse bikarushaho kuba imbogamizi iyo bakeneye nko kugira ikigo bareshya ngo gishyigikire ibikorwa byabo kuko inshuro nyinshi basubizwa inyuma kubera kuba ikigo cyabo kitazwi n’amategeko.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi, Ntihabose Ismaël, yabwiye IGIHE ko bafashe umwanzuro wo kwandikira Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basaba ubuvugizi kugira ngo ibe yagirwa Ikigo gishyizweho n’itegeko ibashe kurenga izo mbogamizi zikibazitiye.

Yavuze ko iyo nama yashyizweho biturutse ku kuba icyiciro cy’Ubugeni n’Ubuhanzi cyaragizwe icya 16 ubukungu bw’u Rwanda buzubakiraho muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yemejwe. Biyemeje kuyishyiraho nyuma y’ikiganiro bagiranye na Perezida Kagame mu mwaka ushize wa 2017.

Mu ibaruwa bandikiye Inteko Ishinga Amategeko abahanzi bagaragaje akababaro bafite ko kuba imyaka ibiri ishize basabirwa ubuzima gatozi ariko ntibishoboke nubwo Minisiteri ya Siporo n’Umuco binyuze muri RALC yabishyizemo ubushake.

Igira iti “Uku kutagira Ubuzima Gatozi, byatumye Rwanda Arts Council inanirwa gukora uko bikwiye kugeza ubwo bamwe mu bafatanyabikorwa bayo bagiye bifata, abandi basubizayo inkunga zabo zagombaga gufasha iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, bitewe n’uko badashobora gukorana n’ikigo kitazwi n’amategeko.”

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi, Ntihabose Ismaël

Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi yasabye Inteko Ishinga Amategeko kuyigira ikigo gishyirwaho n’Itegeko.

Ivuga ko yakiriye kopi y’ibaruwa 366/ES/RALC/2018 RALC yandikiye Minisitiri wa Siporo n’Umuco, bamenyeshwa ko badashobora kubona Ubuzima Gatozi mbere y’umwaka wa 2022.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr. Vuningoma James, yavuze ko impamvu Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi itabashije guhita ibona ubuzima gatozi nubwo bari bayikoreye ubuvugizi, hari inzira z’amategeko bisaba ku bigo bitegamiye kuri Leta bigiye bifite ingaga zigatuma bitwara igihe kirekire.

Inama y’abahanzi inavuga ko mu rwego rwo gutunganya umurongo w’ubucuruzi bw’ibikomoka ku bugeni n’ubuhanzi, ibifatika n’ibidafatika, yasabye Urugaga rw’Abikorera, PSF, gushyiraho icyumba cy’ibikorwa by’abahanzi mu nzego zayo bityo bigatandukanywa n’ibicuruzwa by’inganda n’ubukorikori.

Yasabye abahanzi kwegera amahuriro yabo kugira ngo berekwe uburyo bwo kumurika no kwagura ibicuruzwa byabo mu Ngoro y’Igihugu y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherutse gufungurwa.

Ibaruwa Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi yandikiye Inteko Ishinga Amategeko
Imiterere y'inzego zose zubatse Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza