Hashize umwaka urengaho iminsi icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, cyahagaritse ubuzima kuri benshi ariko kigeze ku bakoraga serivisi zo mu tubari ho kibigirizaho nkana.
Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda hagatangira gushyirwaho ingamba zo kukirinda, utubari bwahise dufungwa.
Bamwe mu bahombeye bikomeye mu ifungwa ry’utubari, ni abanyamuziki bari batunzwe n’akazi ko gususurutsa abasohotse bifuza kuruhura mu mutwe.
Nyuma yo kubona ko aba bahuye n’akaga, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ihuriro ry’abahanzi batangiye gutekereza uko bafashwa.
Muri Gicurasi 2020 hakozwe ibarura ry’abanyamuziki bari batunzwe n’aka kazi mu gihugu hose bizezwa ubufasha.
Muri iri barura ryari rihagarariwe na Danny Vumbi amakuru IGIHE ifite ni uko habonetse abanyamuziki barenga 1000 mu Rwanda hose.
Icyo gihe urutonde rwabo ruriho n’umubare w’amafaranga bakoreraga ku kwezi rwarakozwe rwoherezwa muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko.
Icyakora aba bahanzi bahamya ko kuva babarurwa nta bufasha na buke burabageraho.
Umwe mu bacuranga mu itsinda rya His Voice Rwanda yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko nk’abahanzi bari batunzwe no gucuranga mu tubari atazi impamvu ibarura ryakozwe bizezwa inkunga ntacyo ryatanze.
Ati “Uwitwa Danny Vumbi yabaruye Orchestre zose zikorera mu mujyi wa Kigali, tubwirwa ko habonetse inkunga itugenewe, nabazaga imbogamizi zaba zarateye iyo nkunga kutatugeraho. Murakoze”
Nyuma y’ubu butumwa butagize igisubizo, Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi yabwiye Vision Radio mu kiganiro ‘Les hommes d’Affaires’ ko aba bahanzi bakwiye kwihangana.
Ati “Byose byavuye ku buvugizi twari twagerageje kubakorera, Minisiteri icyo gihe yadusabye ko twakora urwo rutonde kandi twararutanze. Muri gahunda nyinshi za Leta turashima ko hari ibyagiye bikorerwa abahanzi, ngira ngo muribuka ko twagenewe miliyoni 300 Frw zo kudufasha nayo yavuye mu buvugizi twari twakoze.”
Uyu mugabo yavuze ko atazi neza uko byagenze ngo inkunga y’aba ntiboneke, ariko ahamya ko nyuma y’ubuvugizi n’ubundi bari bakoze hari iyatanzwe kandi ifatika.
Usibye izi miliyoni 300 Frw, Intore Tuyisenge yavuze ko bateganya gukomeza ubuvugizi kugira ngo n’uwo bitameze neza abe yafashwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!