Itsinda riri gutegura umuhango wo kurahira kwa Joe Biden, ryavuze ko hari n’abandi barimo abakinnyi ba filime Eva Longoria na Kerry Washington bafite ibyo bazagaragaramo muri uyu muhango.
Uyu muhango utegerejwe ku wa 20 Mutarama 2021, uzayoborwa na Tom Hanks uzwi mu gukina filime.
Uretse abahanzi batandukanye twari twavuze haruguru bazaririmba muri uyu muhango abandi barimo Justin Timberlake, itsinda rya Jon Bon Jovi na Demi Lovato nabo bazitabira uyu muhango.
Itsinda riri gutegura uyu muhango ryavuze ko muri uyu muhango bazerekanamo kwihangana kw’abanyamerika, ubutwari no kwiyemeza guhuriza hamwe nk’igihugu bigamije komora inguma no kongera kwiyubaka bundi bushya.
Bazerekana inkuru z’abakiri bato bagerageje gukora itandukaniro mu muryango barimo, ibyo byose ariko bikazanaherezwa n’umuziki w’abahanzi batandukanye bakomeye bazagenda batangazwa gake gake.
Joe Biden yatowe nyuma y’imyaka ine Donald Trump yari amaze ari Perezida wa Leta Zunze za Amerika. Yegukanye intsinzi mu matora yabaye tariki ya 03 Ugushyingo 2020. Kamala Harris niwe uzamubera Visi Perezida.
Mu myaka ine ishize, ingoma ya Donald Trump yashaririye benshi ndetse mu bihe yatangiraga kwiyamamaza hari abarimo ibyamamare bari baramaze kugaragaza ko batari inyuma ye.
Nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora benshi mu byamamare bagaragaje ko bishimiye ingoma nshya ya Joe Biden na Kamala Harris bagiye kuyobora Amerika mu myaka ine iri imbere.
Kurahira kwa Joe Biden bizabera mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, izwi nka Capitol. Perezida Donald Trump uzaba usimbuwe ku ngoma yavuze ko atazitabira uyu muhango.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!