Kwamamaza

Abahanzi 500 bagiye kujyanwa mu itorero i Nkumba

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 12:14' na Munyengabe Murungi Sabin


Abahanzi n’abaririmbyi bagera kuri 500 bagiye kujyanwa mu itorero ry’igihugu mu Karere ka Burera ahitwa i Nkumba, bigishwe byinshi ku ndangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda n’uko bakwiye kuba umusemburo w’amahoro.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi, Intore Tuyisenge yavuze ko aba bahanzi bagiye kujyanwa muri iri torero muri gahunda igihugu cyashyizeho yo gutoza buri Munyarwanda wese kuba ‘Intore’ iharanira icyateza imbere igihugu.

Ati “Ni itorero rigiye kuba ku nshuro ya kabiri mu cyiciro cy’abahanzi, umwaka ushize nabwo ryarabaye ariko abaryitabiriye bari bake ugereranyije n’umubare w’abahanzi bari mu gihugu bose. Ubu abo duteganya kwakira bose hamwe bagera kuri magana atanu, ni benshi babyifuza, bazaza kuko ni gahunda nziza.”

Intore Tuyisenge yavuze ko abahanzi bazitabira iri torero bagera kuri magana tanu bari mu ngeri zitandukanye z’abakora ubuhanzi haba abaririmba ku giti cyabo, amatorero, abasizi, abakora filime n’izindi ngeri z’ubuhanzi.

Abahanzi bazajya mu Karere ka Burera aho iri torero rizabera kuva tariki ya 20 Nzeri 2016, bazahabwa amasomo ku burere mboneragihugu, umuco, indangagaciro na kirazira ku Munyarwanda.

Ati “Abahanzi bazatozwa kuba ‘Indatabigwi’ zihamye, bazigishwa ibyiza byo gukunda igihugu no kumenya aho kigeze mu iterambere kugira ngo buri wese agire uruhare mu kubaka u Rwanda. Ubuhanzi dukora bukwiye kugendera ku murongo igihugu kirimo, mu byo bazatwigisha ayo masomo yose arimo.”

Umwaka ushize itorero ry'abahanzi ntiryitabiriwe n'umubare munini

Mu mwaka ushize itorero ry’abahanzi ryitabiriwe n’abagera kuri 217. Tuyisenge yavuze ko umubare wari muto bishingiye ahanini ku kuba ryarateguwe abenshi ntibabimenyeshwe gusa kuri iyi nshuro ngo bari gukora ubukangurambaga hakiri kare ku buryo umubare bateganyije uzuzura.

Abahanzi bigishwa indangagaciro na kirazira zikwiye kuranga Umunyarwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved