00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 28 bari guhatana mu irushanwa rigamije guteza imbere igisekuru gishya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

VibeIn Afrika isanzwe izwiho ibikorwa byo guteza imbere abahanzi bakizamuka, yateguye irushanwa ku bahanzi n’ubundi bari muri iki cyiciro , mu rwego rwo gutanga umusanzu mu guteza imbere igisekuru gishya muri muzika nyarwanda.

Iri rushanwa ryiswe ‘10 to Vibe’ rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga guhera ku wa 27 Ugushyingo kugeza ku wa 30 Ukuboza uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya mbere rigiye kuba. Rihuriyemo abahanzi batandukanye barimo abatangiye kugenda bagira amazina n’abandi bataramenyekana cyane.

Mu bahanzi 28 bari guhatana harimo Kivumbi, Confy, Kaayi, Ice Nova, De Prince, Chartine, Pasco, Iddo Wurld, Dacky, Aime Unique, Young Kevin, Clout, Nillan, Marcelo Messenger, Shum-C, Yuhi Mic, na Derek Sano.

Harimo kandi Romeo Rapstar, Kenny K-Shot, Dani Kard, Mistaek, Juru, Dior Serge, Nabrizza, Linda Montez, Yivani, Pride na Rluta.

Brian Aheisibwe ushinzwe iyamamazabikorwa muri Vibe in Africa, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa rigamije kuzamura impano zo mu gisekuru gishya muri muzika nyarwanda.

Ati “Ni irushanwa twateguye tugamije kuzamura impano zo mu gisekuru gishya mu muziki nyarwanda. Twifuje gutanga umusanzu wacu kugira ngo duteze umuziki nyarwanda imbere. Amaraso mashya y’aba bahanzi nayo arakenewe.”

Abahanzi 28 bamaze kwemeza ko bazahatana buri wese yakorewe indirimbo na VibeIn Afrika.

Izi ndirimbo ubu ziri ku mbuga zitandukanye za VibeIn Afrika yaba Facebook, Instagram na Youtube.

Abantu bazagenda batora ari zo zifashishijwe batanga ibitekerezo byabo ku muhanzi bitewe n’uko bamwumvise, bakande ‘like’ ndetse banasangize bagenzi babo indirimbo y’uwo bakunze.

Uzarusha abanda azahita ajya mu cyiciro cy’abahanzi 10 bazajya mu cyiciro gikurikira. Aba nabo bazakorerwa indirimbo.

Nyuma yo gukora indirimbo muri studio, abantu bazongera batore hakurwemo bane. Aba bane nabo bongere bahatane kugeza hatorwe umwe muri aba bahanzi.

Aba bahanzi bane ba mbere bazahabwa amafaranga ataramenyekana umubare, bafashwe gutunganya album zabo n’ibindi. By’umwihariko uzahiga abandi azitabwaho kurusha bagenzi be. Mu gutangaza uwahize bagenzi be hazabaho igitaramo cy’imbonankubone.

Mu gutangaza uwa mbere hazahuzwa amajwi yo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’azatangwa n’akanama nkemurampaka cyane ko muri iki gitaramo buri muhanzi muri aba bane azaririmba imbere.

VibeIn Afrika isanzwe izwiho guteza imbere umuziki w’abakizamuka. Izwiho gukora ikiganiro gicishwa ku rubuga rwa Youtube aho aba bahanzi bahabwaho umwanya. Iki kiganiro cyitwa ‘Vibe in Show’.

Ushaka kureba indirimbo aba bahanzi baririmbye mu cyiciro cya mbere wakanda hano: https://www.youtube.com/channel/UCylmttopp3KSGIb1hW-0tPQ/videos


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .