00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 25 bahuriye kuri Album ’Fatalogy’ igaruka ku buzima bw’umunyamakuru Fatakumavuta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kamena 2021 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV witwa Sengabo Jean Bosco benshi bazi nka Bosqizo cyangwa Fatakumavuta nk’uko akunze kwiyita, agiye gusohora album y’indirimbo 12 zigaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe.

Ni album ya mbere uyu munyamakuru wigeze no kuba umuhanzi agiye gushyira hanze.

Uyu munyamakuru yabwiye IGIHE ko iyi album ikubiyeho indirimbo 12 zaririmbwe n’abahanzi 25, barimo abagezweho muri iki gihe, abakizamuka ndetse n’abari bagezweho mu gihe cyashize ariko batakigaragara muri iyi minsi.

Uyu mugabo yavuze ko ari album ishingiye ku buzima bwe, ati“Ni Album iriho ubutumwa bwanjye bwite, ni na yo mpamvu nayise Fatalogy! Indirimbo ziyikubiyeho zikoze mu njyana zitandukanye.”

Album ayigeze kure

Fatakumavuta yavuze ko Album ye ateganya kuyisohora tariki 30 Nzeri 2021, ahasigaye iminsi itari myinshi kugira ngo igere hanze.

Kuri ubu uyu mugabo amaze gukora indirimbo zirenga 30 akaba ari mu ifatwa ry’amashusho yazo.

Indirimbo 12 azafatira amashusho mbere muri 30 yakoze ni zo zizaba zigize album ye ya mbere.

Uyu munyamakuru yavuze ko kugeza ubu amaze gufata amashusho y’indirimbo icyenda, aho akomeje gushaka izindi eshatu yakongera kuri album ye.

Ni album na we azaririmbamo, ati “Zose uko ari cumi n’ebyiri nzaziririmbamo, hari ibintu byinshi abantu batanziho bakeneye kumenya. Abazumva iyi album bazanyurwa ndabizi!”

Incamake z’ubuzima bwa Fatakumavuta bukubiye kuri iyi album

Ubuzima bushaririye bwa Fatakumavuta avuga ko bwatangiye ubwo yajyaga kwiga mu mashuri yisumbuye.

Uyu mugabo wagiye mu mashuri yisumbuye akamera nk’ihene iciye ikiziriko, yahishuye ko kwigira ikirara byatumye ishuri rimunanira atsindwa atyo ikizamini cya Leta mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Nyuma yo gutsindwa ikizamini cya Leta, Fatakumavuta wari uvuye kuri Groupe Scholaire de Gisovu, yaje kwiga ataha mu mujyi wa Kigali kuri ETMR aho yakurikiye icungamutungo.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Fatakumavuta yaje kujya gushaka akazi yisanga mu gisekirite.

Igisekirite uyu munyamakuru yagikoze amezi icyenda akoze mu ma sosiyete abiri.

Nyuma yo kuva mu gisekirite, Fatakumavuta yahise yinjira mu muziki atangira kuririmba.

Uyu mugabo wasohoye indirimbo zitari nke, yaje gucibwa intege no kubona ibihangano bye bitamenyekana ahagarika ibyo kuririmba.

Mu kureka kuririmba, Fatakumavuta wari watangiye gushaka ubumenyi butandukanye yahise yinjira mu byo gufata amashusho no kuyatunganya.

Yakoraga muri Spotlight Pictures ya Rachid Habimana, batangira gukorana bya hafi. Iyi mikoranire yatumye abona akazi muri Primus Guma Guma Super Star.

Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byatumye amenyana n’abanyamakuru, ahakundira uyu mwuga yaje kuyoboka mu 2015.

Fatakumavuta yinjiye mu itangazamakuru ahereye kuri Contact FM mu 2015 ahakora imyaka itanu mbere yuko yerekeza kuri Flash FM n’ubu ari gukoraho mu gice cy’imyidagaduro.

Akimara kurangiza amashuri yisumbuye Fatakumavuta, yinjiye mu mwuga w'Igisekerite
Gufata amashusho no kuyatunganya ni imwe mu ntambwe nini uyu muhanzi yateye mu buzima bwe
Kuri ubu Fatakumavuta ni umunyamakuru w'imyidagaduro yaba kuri Flash TV na Flash FM
Tariki 30 Nzeri 2021 byitezwe ko aribwo uyu munyamakuru azasohora album ye nshya yise Fatalogy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .