00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 15 ba Gospel bari guhatanira miliyoni 7 Frw muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Kamena 2021 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Abahanzi 15 baririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bari guhatanira igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda azatangwa na ‘Rwanda Gospel Stars Live’ mu rwego rwo gushyigikira uzaba ahiga abandi mu kugira umushinga mwiza.

Miliyoni zirindwi z’amafarantga y’u Rwanda byitezwe ko azashyikirizwa umuhanzi uzaba yahize abandi kugira umushinga mwiza tariki 30 Nzeri 2021.

Izi miliyoni zirahatanirwa n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Dorcas & Vestine, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious,True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho na Annett Murava.

Ni igitekerezo Mike Karangwa uri mu bategura ‘Rwanda Gospel Stars Live’ avuga ko bagize nyuma yo kubona ko abantu bo mu ruganda rwa muzika bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo kwitegereza ingaruka abahanzi bagizweho n’iki cyorezo, biyemeje gufasha abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kugeza ubu hatangijwe ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo gushyigikira imishinga ya buri muhanzi uri muri 15 bahatana.

Abahanzi batangiye gukangurira abakunzi babo kubaha inkunga yo gushyira mu ngiro imishinga yabo, binyuze mu bitaramo binyura kuri televiziyo y’u Rwanda.

Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 15 bamaze gutangazwa, arasabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300*nimero y’umuhanzi ushyigikiye hanyuma #

Nta giciro runaka cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.

Mu rwego rwo kongera ubukangurambaga, Mike Karangwa avuga ko bateguye ibitaramo bizajya bitambuka kuri KC2 abahanzi bagataramira abakunzi babo ari na ko babasaba kubashyigikira.

Mike Karangwa avuga ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa abahanga mu by’imishinga bazatoranya umuhanzi ufite umwiza kuruta iyindi.

Amajwi y’akanama nkemurampaka aziyongeraho ay’uzaba yashyigikiwe cyane bityo hamenyekane uwatsinze uzegukana miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Aime Frank Nitezeho afite nimero 14
Aline Gahongayire afite nimero 2
Annett Murava afite nimero 15
Chorale Christus Regnat ifite nimero 5
Dorcas & Vestine bafite nimero 11
Gaby Kamanzi afite nimero 4
Gisele Precious yahawe nimero 12
Gisubizo Ministries bahawe nimero 1
James&Daniella bahawe nimero 8
Israel Mbonyi afite nimero 6
Umuhanzi MD afite nimero 3
Rata Jah Naychah afite nimero 13
Serge Iyamuremye afite nimero 9
Tonzi afite nimero 10
True Promises Minisitries bafite nimero 7

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .