00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore babyaranye na Jay Polly basabwe gukomeza umubano w’abana asize

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Amagambo yari yashize ivuga kuri buri wese wafashe ijambo mu muhango wo guherekeza bwa nyuma umuraperi Jay Polly uherutse kwitaba Imana ku wa 2 Nzeli 2021. Icyakora benshi muri aba bahurije ku gusaba abagore babiri babyaranye kongera umubano w’abana babyaranye.

Jay Polly witabye Imana asize abana babiri, harimo ufite imyaka icumi yabyaranye na Nirere Afsa uzwi nka Fifi n’undi wujuje imyaka itanu yabyaranye na Mbabazi Sharifa.

Bull Dogg yasabye abagore ba Jay Polly kongera umubano w’abana be

Umuraperi Bull Dogg uri mu batangiranye urugendo rw’umuziki na Jay Polly, mu minota mike yafashemo ijambo yavuze ko ashimira nyakwigendera ndetse amusaba imbabazi ku ho batabanye neza.

Yijeje umuryango wa Jay Polly ko azakora ibishoboka byose abo asize bakitabwaho.

Ati “Njye sinzi ko navuga ibintu byinshi cyane, ibyo ntamubwiye akiraho sinabivuga aka kanya. Jay Polly twakoranye urugendo rurerure rw’ubuzima, ntabwo twari inshuti gusa ahubwo twari nk’abavandimwe.”

Bull Dogg yavuze ko ababajwe bikomeye no gushyingura Jay Polly,yiha umukoro wo kumurerera ati “Icyo navuga rero aka kanya, Kabaka yari afite abana, abakobwa babiri beza, twese uko turi aha aba bagore babyaranye nibaguhamagara buri wese azatekereze kuri bariya bana.”

Yasabye abagore babyaranye na Jay Polly kongera umubano w’abana ba nyakwigendera, bakigishwa ibigwi bya Se bakumvishwa indirimbo asize akoze.

Mama wa Jay Polly yavuze ko yiringiye ko umuhungu we azazuka

Umubyeyi wa Jay Polly utari uri mu Rwanda, ubwo yahabwaga umwanya wo gutanga ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango, yagize ati “Muri Yohana ibice 5 umurongo wa 28-29 hatubwira ko hazabaho umuzuko w’abapfuye bose, na Tuyishime Joshua nari narahimbye akazina ka Polie kubera ko nifuzaga ko umwana wanjye azakura yerekana ko yahawe uburere, azazuka.”

Ababyaranye na Jay Polly biyemeje gushimangira umubano

Nirere Afsa benshi bazi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly imfura y’uyu muraperi, yashimiye uyu muhanzi uburyo yabaye umubyeyi mwiza mu gihe yariho.

Yavuze ko Jay Polly yabaye umubyeyi mwiza w’umwana babyaranye, bityo yongeraho ko we n’umwana we bamukunda, bityo ko bamwifuriza kuruhukira aheza.

Ati “Yambereye umubyeyi mwiza ndamukunda, njye n’umwana wanjye turamukunda. Nizera ko aho ari ari kuruhukira aheza.”

Mbabazi Sharifa wabyaranye na Jay Polly ubuheta bwe, yashimiye buri wese watabaye umuryango w’umugabo we.

Yahishuye ukuntu Jay Polly yakundaga abana be n’impano imeze nk’iya Se bafite, ahamya ko baramutse bahujwe bagahuza imbaraga bavamo ibirangirire no kurusha uyu muraperi wababyaye.

Ati “Yakundaga abana be, niyo mpamvu ahari Imana yamuhaga abo basa kuko yari izi umutima we, niyo mpamvu nifuza ko umubano w’abana be wakomera kurushaho. Ni abana bagaragaza ko bafite impano ku buryo bafatanyije bakubaka ikintu gikomeye kiruta n’ibyo Se yakoze.”

Bamporiki yashimiye Jay Polly akazi asize akoze ku Isi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yashimiye Jay Polly uruhare rwe mu iterambere rya muzika y’u Rwanda by’umwihariko injyana ya Hip Hop.

Yagize ati “Jay Polly umuhanzi w’umuhanga avuye muri uyu mubiri afite byinshi agikora, ariko afatwa nk’urangije. Uruhukire mu mahoro nshuti yanjye, nshuti y’abanyarwanda, nshuti y’abahanzi. Inzira ya muntu igira aho irangirira, icyo udutanze ni ukugenda mbere ariko natwe tuzaza.”

Mukuru we ahamya ko Jay Polly yitabye Imana arangije ubutumwa bwamuzanye ku Isi

Uwera Jean Maurice mukuru wa Jay Polly ubwo yafataga ijambo ku irimbi rya Rusororo mbere y’uko bashyingura murumuna we, yavuze ko yakomejwe n’uko yatekereje ko uyu muhanzi yitabye Imana arangije ubutumwa bwamuzanye ku Isi.

Ati “Njye ntabwo nkiri kurira, impamvu ni uko naje gusanga Jay Polly yari arangije ubutumwa bwamuzanye ku Isi, bityo akaba yagombaga gushaka inzira acamo agenda atararambirana.”

Uwera yashimiye buri wese wabatabaye, ashimira abakomeje kohereza ubutumwa bwo gushyigikira umuryango.

Byari amarira n'agahinda ubwo abana ba Jay Polly basezeraga kuri Se
Bull Dogg ubwo yaganiraga na Nirere Afsa
Bull Dogg ubwo yahoberaga Mbabazi Sharifa wari waje gushyingura Jay Polly
Ubwo Uwera Jean Maurice yahamagaraga umubyeyi wabo
Mbabazi Sharifa yijeje abakunzi ba Jay Polly ko abana ba Jay Polly bagiye guhuzwa bagahuza imbaraga
Nirere Afsa wabyaranye na Jay Polly imfura ye
Abagore babyaranye na Jay Polly
Bull Dogg yijeje abagore ba Jay Polly ko azakora ibishoboka byose akita ku bana asize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .