Abagore b’ibyamamare 10 bafite uburanga buhebuje bafatwa nk’icyitegererezo ku rubyiruko

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Mutarama 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Iyo wamenyekanye mu bintu bitandukanye byiza, usanga hari abantu benshi bifuza kugufatiraho urugero. Abenshi mu bafatwa nk’icyitegererezo kuri benshi ni ibyamamare biba byaragiye bikora ibikorwa by’indashyikirwa bibafasha no kugera kuri ubwo bwamamare.

Hari abagore bazwi mu bintu bitandukanye hano ku Isi yaba ku bwiza, impano zitandukanye bafite cyangwa ibikorwa bifitiye rubanda akamaro bagiye bakora.

Si hakurya y’amazi gusa biba, no mu Rwanda hari abagore b’ibyamamare usanga abakobwa bafatiraho icyitegererezo mu buzima bwa buri munsi.

Ingero ni nyinshi ariko wenda reka twirebera mu muziki, benshi mu bakobwa batangira umuziki avuga ko bakuze bakunda kumva indirimbo za Kayirebwa, Kamaliza n’abandi.

Ab’ubu bo usanga bavuga ko bakuze bakunda umuziki w’abarimo Miss Jojo, Miss Shanel, Knowless n’abandi.

Urutonde IGIHE ikesha urubuga Her Beauty, rugaragaza abagore b’ibyamamare bagiye bamenyekana mu bikorwa bitandukanye benshi mu bakobwa bifuza kumera nkabo ku isi.

Alexis René Glabach

Alexis René Glabach, ni Umunyamerika w’imyaka 25. Yamenyekanye cyane ku rubuga rwa Instagram aho akurikirwa na miliyoni 12.

Ni umunyamideri wabigize umwuga akaba n’umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga.

Amamiliyoni y’abakobwa b’abanyamideri bifuza kumera nkawe, kubera uburyo ibyo akora abikora kinyamwuga ndetse agakundwa cyane n’abamukurikira.

Emma Watson

Emma watson ni umukinyi w'amafilimi wamamaye cyane mu yitwa ‘Harry Potter’ akaba n'umunyamideli ukunzwe n’abatari bake

Emma Charlotte Duerre Watson, ni Umwongerezakazi w’imyaka 31. Yamenyekanye mu gukina amafilimi no kumurika imideli.

Usibye kuba ari umukobwa w’uburanga buhebuje, azwiho kugira imico myiza n’umutima wa kimuntu. Uyu mukobwa yamenyekanye muri filime ‘Harry Potter’ yakinnyemo yitwa Hermione.

Kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa benshi mu bakobwa baba bifuza gutera ikirenge mu cye.

Emily Ratajkowski

Emily Ratajkowski, umunyamideli wamenyekanye kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye, ari mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Emily ni umunyamideli akaba n’umukinyi wa filime wujuje imyaka 30. Yavukiye i Londres mu Bwongereza akurira muri Leta ya San Diego muri Amerika.

Ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, afite abamukurikira basaga miliyoni 16.

Emily yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo Blurred lines ya Robin Thicke. Ubwamamare bwe bukura uko bwije n’uko bukeye, akaba umwe mu bafatirwaho icyitegererezo n’abakobwa benshi.

Jennifer Lopez

Jennifer Lopez ni umuhanzikazi wamenyekanye ku Isi yose mu ndirimbo ze zinyuranye. Afatwa nk’ikitegererezo kuri benshi mu rubyiruko rw’abakobwa

Jennifer Lynn Lopez, uzwi ku kazina ka JLo, ni Umunyamerika w’umuririmbyi, umubyinnyi, umuhanzi w’imideli, utunganya imiziki akaba n’umucuruzi.

Amaze imyaka itari mike akunzwe mu muziki. Ni umwe mu bagore bamenyekanye cyane ku Isi bitewe n’ibikorwa bitandukanye yagiye agaragaramo by’indashyikirwa byatumye ashimirwa inshuro nyinshi nk’umugore w’umukozi kandi wiyubaha.

Kylie Jenner

Kylie Jenner ni umwe mu bo mu muryango wa ba Kadarshians, ni umunyamideli ukunzwe n’abatari bake mu babyiruka

Kylie Jenner ni umwe mu bakobwa bato bo mu muryango wa ba Kardashians, ni umunyamideli umaze kumenyekana cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kylie ni umwe mu bakunzwe ku rubuga rwa Instagram, akurikirwa n’abasaga miliyoni 212. Afite iduka ricuruza ibikoresho by’ubwiza rya ‘Kylie Cosmetics’.

Uyu munyamideli w’imyaka 23 benshi mu bakobwa bamukurikira usanga bifuza kuba nka we.

Emilia Clarke

Emilia Clarke ni umukinnyi wa filimi wamenyekanye muri ‘Game of Thrones’, ari mu bakobwa bakunzwe cyane mu rubyiruko

Emilia Isobel Euphemia Rose Clarke ni Umwongerezakazi w’imyaka 35, wameneyekanye nk’umukinnyi w’amafilimi. Azwi cyane mu yitwa ‘Game of Thrones’ yakinnyemo yitwa Khaleeesi. Ubwamamare bwe n’uburyo yitwara muri sosiyete ni bimwe mu byo akundirwa n’ababyiruka inyuma ye.

Ashley Graham

Ashley Graham ni umwe mu banyamideri bafite ibiro byinshi akaba yarerekanye ko ushobora kugaragaza ubwiza bwawe uko waba ungana kose

Ashley Graham ni Umunyamerika w’imyaka 34, umwe mu banyamideli bafite ibiro byinshi akaba n’umunyamakuru wabigize umwuga.

Ni umwe mu bantu berekanye ko kuba umunyamideri bidasaba kuba unanutse cyane. Yakunze kuvuga ko ushobora kugaragaza ubwiza bwawe ku biro byose n’indeshyo waba ufite.

Rihanna

Rihanna ni umwe mu bagore bakora umuziki bamamaye ku Isi yose

Robyn Rihanna Fenty, ni umuhanzikazi akaba umwanditsi w’indirimbo n’umucuruzi. Uyu mukobwa avuka muri Barbados‎, akaba yaramenyekanye cyane mu muziki yubatsemo izina rizwi ku Isi yose.

Rihanna yagiye ashimirwa uburyo yitwara neza mu bikorwa bitandukaye, yavuzwe mu nkuru nyinshi mbi ariko ni umukobwa utajya ugaragaza gucika intege mu buzima. Kudacibwa intege n’icyo aricyo cyose biri mu bituma benshi mu bakobwa bifuza kumera nkawe.

Igikundiro cye mu bakobwa cyongeye gutumbagira ubwo yatangiraga gukora ibirungo by’ubwiza bizwi nka Fenty.

Bella Hadid

Bella Hadid ni umunyamideri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, benshi mu bakora aka kazi bamukurikira bifuza kugera ikirenge mu cye

Isabella Khair Hadid, ni Umunyamerika w’umunyamideli w’imyaka 25 wamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yatorwaga nk’umunyamideli w’umwaka ku kinyamakuru Models.

Ni umwe mu banyamideli bafite imiterere myiza ikunzwe na benshi ndetse akaba na mwiza birangaza abatari bake. Ari mu bamurika imideli bahiriwe n’uyu mwuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kim Kardashian

Kim Kardashian ni umwe mu bagore bamamaye cyane ku Isi, arangwa n’ibikorwa byo gukora cyane no gushakisha ibyamuteza imbere

Kimberly Noel Kardashian ni Umunyamerikakazi w’imyaka 41; umunyamideli, umunyamakuru akaba n’umucuruzi ukomeye.

Kardashian yamenyekanye cyane mu itsinda ryo mu muryango we rya ba Kardashians. Uyu mugore azwiho kugira amagambo meza yubaka urubyiruko, ibikorwa bye bituma abakobwa bakiri bato bakura bifuza kuzaba nka Kim Kardashian.

Aba bagore bose babaye ibyamamare bitewe n’ibikorwa byabo by’indashyikirwa bakoze, ku buryo batera ishyari ryiza urubyiruko cyane cyane abakobwa n’abagore bashaka kurenga amahame y’imico itandukanye bagiye bakuriramo, bagakora bakiteza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .