00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize itsinda rya InangaTaxeem bifashishije umuraperi Mazimpaka Prime mu ndirimbo yabo nshya ‘Inzozi’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo Umubiligikazi Hilde Cannoodt yashinze itsinda ryitwa ‘InangaTaxeem’, afatanyije na Sangwa Aline ubyina mu itorero Intayoberana, umukirigitananga Niyifasha Esther, Israel Papy ucuranga gitari na Regis uvuza Bourka ubwoko bw’ingoma yo mu Misiri.

‘InangaTaxeem’ basohoye indirimbo nshya bise ‘Inzozi’ bahuriyemo n’umuraperi Mazimpaka Prime urfi mu bazwiho ubuhanga muri Hip Hop.

Sangwa Aline mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bahisemo gukorana na Mazimpaka Prime nk’umwe mu bafite impano idasanzwe.

Ati “Ni umuraperi w’umuhanga, mu rwego rwo kuvanga imico twifuje kwifashisha Mazimpaka nk’umwe mu rubyiruko rugezweho mu muziki w’u Rwanda.”

Sangwa yavuze ko indirimbo ‘Inzozi’ bayikoze mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kudacika intege mu nzozi zabo.

Ati “Niba hari ibyo utekereza gukora, biragusaba kudacika intege, ni ukurangamira inzozi zawe ubundi ugashyiramo imbaraga.”

Mu 2016 ni bwo Hilde yiyemeje kuza gutura mu Rwanda, nyuma yo kubona ko imbyino gakondo z’u Rwanda zifite umwihariko udasanzwe.

Uretse imbyino nka Samba zo muri Bresil, Salsa, na Belly dance afitemo ubuzobere, Hilde amaze kumenya kubyina imbyino za Kinyarwanda ndetse abarizwa mu itorero Intayoberana.

InangaTaxeem ni itsina rigamije guhimbaza Imico itandukanye binyuze mu mbyino n’indirimbo zitandukanye.

Abagize itsinda ‘InangaTaxeem’ ryasohoye indirimbo nshya bise 'Inzozi'
Ubuhanga bwa Mazimpaka Patrick bwatumye yiyambazwa n'itsinda rya 'InangaTaxeem'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .