Abagize Comedy Knights batangije ibindi biganiro mu rwenya rwihariye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Abanyarwenya bibumbiye muri Comedy Knights imaze gushinga imizi mu Rwanda batangije ibiganiro byihariye bazajya bakora buri cyumweru basesengura indirimbo n’amagambo azigize mu buryo busetsa ababakurikira.

Comedy Knights ni itsinda ryashinzwe mu 2010, rimaze kwerekana ubuhanga mu bakora ibiganiro n’ibitaramo byo gusetsa abantu, rigizwe na John Muyenzi “Babu”, “George” Birungi, Tuyisenge Jean “Divin”, “Michael” Sengazi, “Joshua” Kamirindi na “Jerome” Migisha urimo nk’umujyanama mu bikorwa bakora.

Aba banyarwenya bamaze kwerekana umwihariko wabo mu Rwanda binjiye mu bufatanye bwihariye na IGIHE mu biganiro byo gususurutsa Abanyarwanda. Ku ikubitiro bahereye ku cyitwa “Aca Wewe” nk’imvugo ikoreshwa mu bihugu byinshi byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu kiganiro na Tuyisenge Jean ’Divin’, yavuze ko icyo kiganiro bahereyeho gifite umwihariko wo gusesengura imvugo n’inyandiko by’abahanzi bo mu gihugu mu ndirimbo zitandukanye bakora ariko bigakorwa mu buryo bususurutsa bituma n’abatakurikiraga ibiganiro by’umuziki ariko bakunda guseka bamenya amakuru.

Yagize ati “Ni imyidagaduro, kuvuga ku muziki nyarwanda ariko tukabikora mu buryo busekeje, ku buryo buri muntu n’abadakunda gukurikirana ibiganiro by’umuziki ntibamenye n’aho ugeze, badukurikira bakamenya ibishya ariko mu buryo busekeje.”

Yongeyeho ati “Uko kuba bisekeje nibyo bihindura byose, nibyo bikangura na bamwe batakurikiranaga ibyo bintu. Abantu bose bakunda guseka, ni icyo kintu cy’ibanze bazishimira. Ni ukuzamura inganda zombi muri make, tukerekana ubuhanzi bwacu ariko tunagaragaza ubwa bagenzi bacu, bikunganirana.”

Comedy Knights yasesenguye ‘Igikomere’ cyaririmbwe na Tom Close na Bulldogg

Ibiganiro bya mbere mu byiswe ‘Aca Wewe’ byagarutse ku ndirimbo ‘Igikomere’ ya Tom Close na Bulldogg ndetse n’iz’umuvandimwe wa Nkusi Arthur witwa Sintex avugamo ‘urukundo rwe n’umukobwa witwa Ana batandukanye!’

Mu kiganiro cya mbere, George na Divin bashunguye ibivugwa mu ndirimbo ‘Igikomere’ ya Tom Close na Bulldogg bibaza uburyo batigeze berekanamo amaraso akigaragaza! Bakomoje mu magambo atangaje bombi bayiririmbamo.

Ku ndirimbo za Sintex, bavuze ko yayiririmbye biturutse ku rukundo yagiranye n’umukobwa witwa Ana akamubenga kubera amagambo yazanditsemo. Byose bikozwe mu buryo busekeje, hari n’aho bumvikanisha arira.

Iki kiganiro kibanjirije ibindi bateganya gutangiza nabyo bizajya bisusurutsa abantu birimo icyitwa ‘Sikandali’; ‘30 Seconds Before Disaster’, izajya inyuza abantu mu gihe gito mbere yo kubaho kw’ibintu bitangaje; Music Parody n’ibindi bitandukanye.

Comedy Knights igiye kujya ikora ibi biganiro nyuma y’ibindi yamenyekanyemo nk’icyitwa ‘Com Factory’ cyanyuraga kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse n’icya Michael Sengazi cyitwaga ‘I Xpress’ kuri TV10.

Bamwe mu bagize Comedy Knights n'ababafasha gutunganya ibi biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza