Abagize Ahava Worship bagiye kumurika album y’indirimbo zibohora abanyabyaha

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Nyakanga 2017 saa 02:57
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’imyaka myinshi Ahava Worship Team, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero EERN bakunze kwita Evangelique (Paruwase Nyamata), riyobowe na Bishop Mukire Antoine, batangiye ibikorwa byo gukora indirimbo zibanda ku butumwa bwo kubohora abanyabyaha.

Ahava Worship ni itsinda ribarizwa mu Itorero EENR Nyamata mu Karere ka Bugesera rikora ivugabutumwa, rigizwe n’abaririmbyi biganjemo urubyiruko ndetse rikabamo n’abakuze, bose hamwe ni abantu 62 biyemeje gutahiriza umugozi umwe mu gufasha ikiremwamuntu kuyoboka inzira igana ku gakiza.

Aba baramyi batangiye ibikorwa byo gukora indirimbo bajyaga baririmba mu buryo busanzwe bazishyira kuri CD mu rwego rwo gusakaza ubutumwa baririmba nk’uko Umuyobozi wa Ahava Worship Team, Semuto James, yabitangarije IGIHE ndetse akavuga ko batangiye imyiteguro y’igiterane gikomeye cyo kumurika volume ya mbere.

Yagize ati "Turamya Imana tukanahimbaza. Turi gukora indirimbo zizagaragara kuri album yacu ya mbere, twari dusanzwe dufite indirimbo nyinshi ariko tutarazisohora ubu nibwo dutangiye kuzifatira amajwi ngo zitunganywe neza."

Mu ndirimbo z’iri tsinda abantu bari bamenyereye ariko zitarakorwa muri studio harimo iyitwa "Alpha na Omega", "Yambaye icyubahiro", "Nemerewe", "Niwe zingiro" n’izindi zitandukanye. Semuto yavuze ko muri studio bazakora indirimbo umunani gusa, zizajya kuri volume ya mbere, hanyuma izindi bakazazishyira ku ya kabiri.

Ati "Ibi bikorwa byo kuzikora nibirangira turategura igiterane cyagutse mu karere kacu ka Bugesera aho dutuye, tuzigaragarize abantu. Ntabwo turemeza amatariki y’icyo gikorwa gusa bizaba mu Ukwakira."

Yongeyeho ati "Impamvu twahisemo kuzishyira kuri CD ni uko usanga mu buryo twajyaga dukoresha mu ivugabutumwa bugarukira gusa aho twageze n’aho dutuye,twashatse kuzikora muri studio kugira ngo ubutumwa twifuza kugeza ku Banyarwanda n’abatuye Isi muri rusange bubagereho mu mfuruka zose bafashwe. Ni ukugira ngo aho twe tutazagera ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo zacu buzahagere."

"Ubutumwa bw’ibanze buri mu bihangano byacu ni ukubwira abantu ko twemerewe kwinjira ahera, hari abantu benshi usanga kubera ibyaha bagiye bakora bibeshya ko badashobora kubabarirwa. Indirimbo zacu rero zivuga ko nta cyaha kirenze amaraso ya Yesu, ibyo wakoze byose wababarirwa kandi buri wese yemerewe kwinjira ahera kugira ngo aramye Imana."

Ibi byanashimangiwe n’Umuyobozi wungirije wa Ahava Worship Team, Dusabe Justine, wagize ati "Impamvu ari ibyo twahisemo turabizi ko ivugabutumwa ubundi nta kindi rishingiyeho kitari ukubwira abantu ubutumwa bw’umusaraba, ko Yesu ari Umwami wabo kandi akaba ashobora kubakiza adasize inyuma n’abanyabyaha."

Umwe mu baririmbyi bagize Ahava Worship Team witwa Rususuruka Eric yavuze ko iri tsinda rijya gutangira muri 2012 wasangaga abenshi nta bumenyi buhambaye bafite mu miririmbire ariko ngo uko imyaka yagiye itambuka kubera ubufatanye muri bo no kungurana ubumenyi byatumye bagera ku rwego rwiza rubemerera kuba batangira gukora indirimbo zishimirwa n’abo mu matorero atandukanye.

Umuyobozi wa Ahava Worship Team, Semuto James, avuga ko bafite intego yo kubatura abanyabyaha

Indirimbo zizasohoka kuri album ya mbere y’iri tsinda zose zihuriza ku butumwa bwo kubohora abatuye Isi, zirimo iyitwa "Nemerewe", "Nihashimwe", "Yambaye Icyubahiro", "Ni we zingiro", "Ni hashimwe, "Ndatuje", "Mpagijwe", "Iratuzi" ndetse n’iyitwa "Kirisitu".

Umushinga wo gutunganya indirimbo za mbere iri tsinda rigiye gusohora ufitwe na studio ya DayStar Records isanzwe ikoreramo Producer Nicolas wakoze indirimbo nyinshi z’abahanzi b’Abanyarwanda zakunzwe.

Ahava Worship Team isanzwe ikora ivugabutumwa mu Bugesera
Iri tsinda rigizwe n'abiganjemo urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza