Abafotoye umugore w’igikomangoma mu Bwongereza yambaye ubusa basubiye mu rukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kamena 2018 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Igitangazamakuru cyasohoye amafoto y’ubwambure bw’umugore w’Igikomangoma William cyajuririye amafaranga cyaciwe n’urukiko rwaciye urubanza ku bufatanyacyaha bwa bamwe mu bakozi bacyo.

Ku wa 14 Nzeri 2012 nibwo Closer Magazine yasohoye amafoto yavugishije benshi hirya no hino ku Isi, yerekana Kate Middleton n’umugabo we William, uri mu mwanya wa kabiri wo gufata Ubwami bw’Ubwongereza, bombi bari kumwe ku bwogero bw’inyubako ihenze izwi nka Luberon iherereye mu Bufaransa bw’Amajyepfo.

Kate yari yambaye umwambaro wo kogana hasi gusa, igituza cyose kiri hanze. Ayo mafoto yateje impagarara ndetse abyutsa impaka nyinshi mu Bwongereza, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi.

Abagize uruhare mu isohorwa ry’ayo mafoto ni abanditsi b’ikinyamakuru Closer, Laurence Pieau, Ernesto Mauri, n’aba-paparazzi Cyril Moreau na Dominique Jacovides, bahamijwe ubufatanyacyaha mu kuvogera ubuzima bwite mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rwa Nanterre ku wa 5 Nzeri 2017.

Uru rukiko rwanahesheje uwo muryango wo mu Bwami bw’u Bwongereza ama-euros 100,000 nubwo wari watse miliyoni 1.5 y’ama-euros.

Umwunganizi mu mategeko wa Closer yasubiye mu rukiko ajuririra icyo cyemezo ko nubwo ibindi bihano bahawe binyuze mu mucyo, icy’amafaranga baciwe cyo kirengereye.

Kensington Palace mu kumvikanisha akababaro Ubwami bw’Ubwongereza bwatewe n’isohorwa ry’ayo mafoto, yavuze ko “icyo gikorwa cyagaragaje kwinjira bikomeye mu buzima bwite,” yongeraho ko “umuryango wa William na Kate wifuza kumenyekanisha ko ibikorwa nk’ibyo byo kwinjirirwa mu buzima bwite bitakongera.” Icyo gihe bavuze ko banyuzwe n’ibyemezo by’urukiko.

7sur7 itangaza ko umwe mu basohoye amafoto ya Kate na William bambaye ubusa ni uwitwa Dominique Jacovides wakoraga mu bafotora Perezida Macron binyuze muri Bestimage iyoborwa na Michèle Marchand uzwi cyane mu Bufaransa.

François Blisten, umwavoka w’aba-paparazzi bahamijwe gufotora Kate n’Igikomangoma William bambaye ubusa, yavuze ko na we azasubiza ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire rw’i Versailles yizeyeho kuzasuzumana ubushishozi ibyabaye.

Mbere y’icyumweru kimwe ngo hasohorwe amafoto yagaragaje Kate yambaye ubusa, ikinyamakuru Closer, cyari cyabanje gusohora andi amwerekana yambaye umwamboro wo kogana, byaviriyemo ababikoze ari bo Valérie Suau na Marc Auburtin gucibwa ama-euros 3000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza