00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basabiwe kuzirikanwa mu itegurwa rya Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kanama 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bakorewe impano bahabwa n’umukoro n’abanyabugeni bihurije mu Kigo cyitwa ‘Kigali Deaf Art Gallery’ cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Iki kigo kinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo cyasangije abagikurikira imitako abacyibarizwamo bakoreye abategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Umwe mu bayobozi ba "Kigali Deaf Art Gallery" ’ yabwiye IGIHE ko bakoze iyi mitako nk’impano bageneye abategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Yavuze ko iyi mpano bayigeneye abategura irushanwa rya Miss Rwanda, babibutsa ko hari n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baba bujuje ibisabwa kugira ngo baryitabire.

Bavuga ko bifuza gusaba ubuyobozi bwa Miss Rwanda kongera ingingo ireba abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu bisabwa abifuza kwitabira iri rushanwa.

Ygize ati “Mu mabwiriza batanga, usanga bakunze kuvuga ngo umukobwa uzi kuvuga neza indimi […] ariko natwe harimo abafite ubushobozi, turifuza ko bajya badutekerezaho.”

Icyakora nubwo iyi mitako bakoze bamaze kuyitunganya, ubuyobozi bwa "Kigali Deaf Art Gallery" ntiburabasha kuyishyikiriza abategura Miss Rwanda.

Kigali Deaf Art Gallery ibarizwamo abanyempano bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoreye imitako ubuyobozi bwa Miss Rwanda
Uyu mutako ukoze mu kirango cy'irushanwa rya Miss Rwanda
Banakoze imitako ishushanya amakamba yambikwa Nyampinga n'ibisonga bye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .